Umuvugizi Vol. 56

  • May 2020
  • PDF

This document was uploaded by user and they confirmed that they have the permission to share it. If you are author or own the copyright of this book, please report to us by using this DMCA report form. Report DMCA


Overview

Download & View Umuvugizi Vol. 56 as PDF for free.

More details

  • Words: 15,242
  • Pages: 16
IKINYAMAKURU KIVUGIRA UMUVUGIZI VOL. 56, 05 - 17, Kamena 2009

A B A T U R ARWANDA

FRW: 500, Uganda: Shs1500, Tz: Shs600, Kenya:Shs42, Burundi: Francs 700

Kaminuza ya KIM yatanze impamyabumenyi mpuzamahanga

Col. yatabaje ibukuru, none abajenerali baramuhitanye !!!

Gen. Kabarebe yasabye ko ubutabera bukora akazi.

Col. Semana Paul yatemeweho igitaka.

Gen. Jack Nziza aratungwa agatoki kuba nyirabayazana.

Mu Rugwiro na ho itiku ntirihatinya Mu gihe gito Ingabire Umuhoza Victoire araba asesekaye i Kanombe Vatican : Papa Benedigito wa XVI yongeye kwerekana aho Kiliziya Gatolika ihagaze ku ikoreshwa ry’agakingirizo no gukuramo inda ku bushake

Perezida Kagame akomeje kwitandukanya n’indiri y’abajura bo muri FPR

RWANDATEL igeze aharindimuka!

Urup. 2

AKARENGANE

UMUVUGIZI VOL. 56, 05 - 17, Kamena 2009

Yatabaje ibukuru, none abajenerali baramuhitanye !!! I

kinyamakuru UMUVUGIZI kimaze iminsi gikora itohoza ku ifungwa rya Colonel Engineer Paul Semana, ryatunguye abasirikare ba RDF, cyane cyane abo bakoranaga, kubera ubunyangamugayo basanzwe bamuziho. Col Semana ni umwe mu basirikare bize bakaminuza, akaba ari Engineer, kandi akaba amaze igihe akora neza imirimo ashinzwe, nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bamaneko ba gisirikare, utarashatse kwivuga, kubera impamvu z’umutekano we. Uwo maneko « Junior Officer », yadutangarije ko ibibazo bya Col Paul Semana byatangiye mu mwaka w’2007, ubwo yabaga inzitizi mu guha isoko sosiyete Intra Speed, ikora akazi ko kudeduwana. Abajenerali bari bayishyigikiye, kugira ngo ihabwe icyo kiraka cyo kudeduwana ibikoresho bya sosiyete y’ubwubatsi ya RDF yitwa « Horizon », ngo mu gupiganirwa iryo soko, iyo sosiyete yasabaga 1.800.000 USD, ariko ngo Col Semana aba inzitizi, kuko yanze ko iyo sosiyete ibona iryo soko. Abibonye atyo atungira agatoki Umunyamabanga Uhoraho wa MINADEF, wari ukimara kugera muri iyo Minisiteri. Na we icyo gitekerezo agishyikiriza Umugaba Mukuru wa RDF, amwereka ko iyo sosiyete ihenda cyane, kandi hari indi sosiyete yitwa MADE, yari yatanze igiciro kiri hasi cya 600.000 USD. Gen. Nziza wari ushinzwe amasoko icyo gihe, ntiyashyigikiye icyo cyemezo, dore ko we yashakaga ko Intra Speed ari yo yegukana iryo soko. Ariko nyuma, Umugaba Mukuru w’Ingabo yaje kwemeza ko isoko rihabwa uwari watanze igiciro kidakanganye, ari yo sosiyete yitwa MADE, ya muramu wa Donald Kaberuka. Ibyari isoko byahindutse intambara Nyuma y’aho Gen. Kabarebe na Ambasaderi Nsenga bamariye kwemeza ko isoko rihawe sosiyete MADE, havutse intambara, dore ko nyiri sosiyete yahawe isoko yahuye n’imitego itari micye, ubwo bamwe mu bantu batishimiye icyo gikorwa, baje kumunaniza, kugera n’aho bategera ibikoresho bya gisirikare ku cyambu cya Mombasa, bagambiriye kunaniza iyo sosiyete. Kugeza aho ubuyobozi bwa RDF bubimenyeye, bukiyama abo bantu. Ibikoresho bya Horizon (RDF), bigeze ku mupaka ku Rusumo, bongeye kunaniza uwo mucuruzi, [email protected]

Gen. Jack Nziza aratungwa agatoki kuba nyirabayazana.

Col. Semana Paul yatemeweho igitaka. Nk’uko twabitangarijwe n’umwe muri za maneko utarashatse kwivuga kubera impamvu z’umutekano we, ngo nyuma y’aho abanyembaraga batangiriye gutoteza no gusezerera mu ngabo Captain Kananga, baje gukurikizaho Col Paul Semana. Nuko arateseka, kugeza aho yandikiye Gen. Kabarebe yinshingana, agenera kopi Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, yerekana urugomo akomeje kugirirwa na J7.

Gen. Kabarebe yasabye ko ubutabera bukora akazi. ku buryo bitwaje inzoga zitwa RedBull zo mu dukopo, zari zashyizwe mu modoka rwihishwa n’abashakaga gushyira sosiyete MADE mu mutego. Ibyo byahinduwe magendo ya RedBull, ndetse abacuruzi n’abashoferi barafungwa, ariko ngo nyuma, aho Perezida Kagame n’ubuyobozi bwa RDF babimenyeye, baje kubafungura. Ikinyamakuru UMUVUGIZI cyaje gutabariza abo bacuruzi ku buyobozi bwa RDF, twerekana ko barenganye, ko atari « magendu » bazira, ko ahubwo ari akagambane ka mucyeba wa sosiyete MADE, ushyigikiwe n’umunyembaraga wa RDF, witwa J7. Twabibutsa ko, icyo gihe twerekanye ko izo RedBull zari zapakiwe na Officer wa RDF, witwa Rutayisire Vianney, abitumwe n’abahigaga iyo sosiyete, nk’uko twari twabitangarijwe n’abo bakoranaga, barwanyaga iyo myitwarire itari ihwitse. Nyuma y’ibyo byose, igihe cyari kigeze ngo umunyembaraga akurwe mu kanama gashinzwe gutanga

amasoko ya gisirikare. Nuko avamo, ariko ahiga kuzihimura kuri abo basirikare ba Horizon, yavugaga ko bashatse kumurwanya. Nuko atangirira k’uwitwa Captain Kananga, aramufungisha, nyuma aza gushyirwa ku rutonde rw’abademob, bazi ko bimurangiranye. Nuko, nyuma y’aho, imwe mu masosiyete y’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikorana na RDF, iba imuhaye akazi mu Bugesera, aho bubaka. Ariko amakuru atugeraho, yemeza ko, bamwe mu banyembaraga baherutse kunyarukira mu Bugesera bashaka ko Captain demob Kananga yirukanwa ku kazi, aho kumushyigikira cyangwa guterwa ishema n’uko umusirikare wabo yahawe akazi. Ikinyamakuru UMUVUGIZI cyashoboye kuvugana n’umwe mu Banyamerika bari aho mu Bugesera, adutangariza ko uwo demob ari umwe mu ba Engineer beza bafite kandi ko akorana umurava. Col Semana yishinganye ku buyobozi bwa RDF

J7 yakubitishije Col Semana inzego za gisirikare Maneko wa gisirikare twavuganye, yakomeje adutangariza ko Col Semana yatangiye guhura n’imitego, ubwo bapangiraga murumuna we, ufite ipeti rya Captain, wakoraga mu biro by’iperereza rya gisirikare, bakamwohereza kwiga, mu mugambi wo kugira ngo atazamena amabanga y’ibyo bapangiraga mukuru we. Nuko umwe mu ba Major warezwe na J7 tutashatse gutangaza kubera kwitinyira ko bakongera kuduhondagura imitarimba, ubu wahawe amabwiriza yo kwohereza Captain Aaron wari uvuye i Darfur, wakoze no muri MVK, gushakisha idosiye kuri Col Semana, maze si ugutondagira uwo mu Colonel! Kugeza aho nyuma bakuye Col Zigira muri Komisiyo ya demob, utazi ikintu na gito mu bya engineering, ngo asimbure Semana. Nyuma cyakora, Semana yaje gusubizwa mu buyobozi bukuru bwa gisirikare. Umwanya wa Col Semana waje gushyirwa ku isoko kugira ngo upiganirwe, na we asabwa kubikora, ariko arifata kubera amatiku yari arimo atutumba. Col Semana yaje gusigwa icyasha cy’ubujura Kubera gahunda ya Perezida Kagame, aherutse gushyiraho yo

guhashya ubujura, Semana na we yaje guhimbirwa dosiye, berekana ko yariye amafaranga y’umushinga sosiyete Horizon yakoreraga i Gashora mu Bugesera. Nuko Captain Rutayisire wakoreshejwe na mbere muri dosiye ya sosiyete MADE, avanga za RedBull mu bikoresho, kugira ngo abari batsindiye isoko baregwe magendo, ni na we bakoresheje mu guhimba no gushaka icyakubita hasi Col Semana. Maneko yadutangarije ko nta makosa Col Semana yaba yarakoze, ko wenda niba hari n’ahari byakwitwa imiyoborere mibi (mismanagement) ariko adakwiye gushinjwa ubujura cyangwa ruswa “corruption” nk’uko babimurega. Ngo uyu mugabo ni we watangije icyo kigo cya Horizon, atangiriye kuri zero kandi n’abakozi yari afite nta burambe bari bafite, dore ko abenshi bari abasirikare, abandi ari abagore babo cyangwa b’aba cadres ba RDF, ku buryo bagiye biga akazi buhoro buhoro. Ngo kuri we, nk’uko yabikurikiranye cyangwa yumvise bagenzi be babivuga, ngo gufunga Col Semana, umurega ubujura ni “ukumugerekaho urusyo”. Nibamureke avemo neza kimwe na Captain Kananga, dore ko batazabura akazi kubera umwuga wabo, kandi batakwanga igihugu, kubera umujenerali ukoresha system yo guhiga abatemera amafuti ye. Amakuru atugeraho yemeza ko habanje gukorwa ka audit gatoya muri Horizon, nyuma ni bwo J7, kubera ingufu agifite mu biro by’iperereza, yifashishije umu Major yakoreshaga, akorana cyane n’abo ba Captain babiri, bakora iyo dosiye simusiga. Gasasira J. Bosco

Urup. 3

UMUVUGIZI VOL. 56, 05 - 17, Kamena 2009

Gikondo, Makuza House 2nd Floor, B.P. 2147, Kigali - RWANDA (E.A) Tel: (+250) 08417942, 08300668 E-mail: [email protected]

Ijambo ry’ibanze

Abayobozi bakwiye gutozwa umuco wo kwegura batagombye gutegereza kweguzwa

M

u buyobozi bw’iki gihugu, hadutse umuco wo kuvana abantu mu myanya kakoreshejwe imvugo ngo “yeguye kumpamvu ze bwite”. Nyamara mu kuri, abenshi mu bakurwa mu myanya , baba ari abayobozi bavugwaho imikorere mibi: ubujura, ruswa, gukekwaho ibyaha binyuranye, ubushobozi buke … Kuri iki cyo kugaragaza ubushobozi bucye , ikinyamakuru Umuvugizi nticyahwemye kugaragaza uburyo abantu bashyirwa mu myanya bishingiye ku kimenyane no ku cyenewabo, hatitawe ku bushobozi bafite, bagera mu kazi bakibura. Birushaho guhumira kumirari iyo bagabiwe imyanya y’ubuyobozi kuko bidatinda kwigaragaza aho usanga abo umuntu ayobora aribo bamwereka ibyo yakabaye akora. Muri iri jambo ry’ibanze, dushatse kugira icyo tuvuga ku bantu bashyirwa mu myanya ku buryo bw’inkonkobotsi, bataramara kabiri ugasanga badurumbanyije ibyo basanze ku buryo kugira ngo uwo muntu azaveho bisaba ingufu ziruta izakoreshejwe ashyirwaho. Urugero rwa hafi dutanga , ni muri Minisiteri y’itangazamakuru aho mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2008, ubwo havugururwaga Guverinoma, iyo Minisiteri yahawe Madamu Mushikiwabo Louise, akomotse muri Banki Nyafurika BAD aho yari ashinzwe guhuza abantu na banki(public relations). Akimara kugabirwa uwo mwanya, uyu mudamu yahise atangira gufata ibyemezo bidasobanutse, nko guheza abanyamakuru mu biganiro no mu nama zibagenewe, gushaka kuvugurura itegeko rigenga umwuga w’itangazamakuru akurikije uko abyumva n’ibindi. Ibyaje kuba akarusho, ni ukuntu yafashe icyemezo cyo gufunga Radio BBC, no gufatanya n’abadepite kohereza itegeko kwa Perezida wa Repubulika ririmo ingingo zicuramye, Perezida Kagame akaba ataratinze kubereka ko atakwemera kugendera ku makosa yabo yanga kurisinya, Abadepite bakaba barongeye kuryemeza, ariko ibyahinduwemo bikaba byarahishwe abanyamakuru muri Komisiyo y’Inteko. Mubihugu byateye imbere rero nkuko tubizi, iyo habaye guhuzagurika nk’ukwa Mushikiwabo, iyo ari umuntu ushyira mugaciro, aribwiriza agatanga umwanya. Kimwe n’abadepite bagize komisiyo ya bureau politique barimazeho iminsi ngo barimo kurivugurura naho barimo kurivuyanga, nabo icyo gikwiye kubabera ikimenyetso cy’uko ibyo bakora ntabushobozi babifitiye, zikaba ari ingaruka y’buryo baba binjiye mu nteko. Uretse n’ibi kandi, aho itangazamakuru rigeze mu Rwanda magingo aya cyane cyane iryigenga, n’amakosa amaze gukoresha Perezida Kagame mugihe gito amaze muri iyo minisiteri, riragaragaza ko Minisitiri Mushikiwabo atarishoboye. Akaba akwiye kwibwiriza akegura atarabisabwa. Si ukwibasira uyu mudamu kandi, no muzindi nzego imvugo kweguzwa ikwiye kuvaho, bikavugwa uko biri ko umuntu yananiwe gukora inshingano ze akirukanwa mugihe yananiwe kwibwiriza ngo asezere hakiri kare. Ubwanditsi

Perezida Kagame akomeje kwitandukanya n’indiri y’abajura bo muri FPR

H

ashize iminsi micye Umukuru w’igihugu, akaba n’Umuyobozi w’ishyaka FPR-Inkotanyi, riri ku butegetsi, atunguye aba cadres ba FPRInkotanyi, ubwo yabyaturaga mu ruhame, ko yitandukanyije n’abiyita aba cadres ba FPR, basigaye bariyemeje kwiba ibya rubanda. Mu nama ya Bureau Politique ya FPR-Inkotanyi, iherutse kubera ku Kimihurura, Kagame ntiyari yishimye, ku buryo abayobozi batandukanye bashatse kugira icyo bavuga yagiye abaka ijambo, abereka ko ababajwe n’icyorezo cy’ubujura bumaze kwogoza igihugu, abayobozi bakuru bafitemo uruhare kandi abenshi muri bo bakaba bibera mu ishyaka rya FPRInkotanyi. Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko “Bibabaje kubona aba cadres ba FPR-Inkotanyi basigaye barangwa n’ubujura, ku buryo babanza kurya ibya rubanda, mbere y’uko babibagezaho”. Umwe mu basaza bari aho, Mzee Mugesera, yaje kwunga mu rya Kagame, avuga ko kugeza ubu ibigiye gusenya FPR, ari amatiku n’ubusambo, bikomeje kurangwa mu bayobozi b’igihugu ku isonga kandi hakaba hari abo baba bicaye iruhande rwa Chaiman. Twabibutsa ko kugeza magingo aya, aba cadres ba FPR bari mu biganje ku rutonde rw’abatungwa agatoki mu gusahura igihugu. Hano umuntu yavuga uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa MINICOM na MINEDUC, watorokeshejwe n’ibyegera bya Kagame, avuye aho yari afungiye muri station ya police, kubera gutinya ko yabavamo, agashyira ahagaragara amanyanga bakoranye. Nyuma y’uyu, hakurikiyeho Gatwabuyenge

Perezida Paul Kagame Vincent, na we wafunzwe nyuma y’aho amariye gutungwa agatoki n’itangazamakuru n’izindi nzego, cyane cyane mu idosiye ya sosiyete STRABAG, ari na yo ikoze k’uwahoze ayobora CEPEX, Katurebe George, kubera ko na we yariyemo akayabo k’amafaranga amaze kubasonera “exoneration” ku bikoresho binjije, igihugu kikabihomberamo bitavugwa. Ntitwasoza tutabibukije umuyobozi wa statistiques, Dr Munyakazi L., na we watwawe intambike, kubera kunyereza ibyo yacungaga. Uretse Munyakazi, hari na Gasana Charles, na we utungwa agatoki, kuba yarasangiye n’umucuruzi Mugarura, ku isoko ryo kubaka inzu y’ibiro by’Intara y’Iburasirazuba. Ku buryo kubera uburemere bw’ibyo aregwa, yahamagajwe ikitaraganya amaze kugera mu Buyapani, aho yari agiye kwiga, akigaruka ahita afungwa. Si abo gusa, ejobundi vice Mayor wa

Kayonza na Executive, batawe muri yombi, kubera gukekwaho ubujura. Gusa ntawabura kubabazwa n’umusaza Gacinya wari DAF wa MININFRA, wagiye muri icyo kigare cy’abajura, kubera gutinya kwamagana ubujura, cyane ko benshi bemeza ko yagize intege nke, agatinya no kuzimura kubera imyaka afite. Nuko na we aba ashyizwe mu gikundi cy’abajura, kubera kutitandukanya na bo, dore ko, nka DAF wa MININFRA atabona n’icyo yireguza. Kubera izo report zose Perezida Kagame afite ku bantu be n’abandi bataratabwa muri yombi, dore ko urutonde ari rurerure, byatumye agira uburakari, ku buryo atashoje n’iyo nama. Yashimangiye ko benshi mu ba cadres ba FPR banduye kandi bakomeje kwijandika mu bujura. Amakuru dukesha bamwe mu ba cadres bari muri iyo nama, yemeza ko Kagame yababajije ngo “Harya bagenda bavuga ko abafunga, ngo kandi ari bwo agitangira, cyane ko atazihanganira na gato abiba bitwaje izina rya FPR-Inkotanyi”. Ubwo ngo Perezida Kagame, yasohotse inama itarangiye, aba abwiye Ngarambe, Umunyamabanga Mukuru wa FPR gukomeza kuyiyobora, ngo azamugezeho report yayo, kuko we atashoboraga gukomeza kuyobora inama irimo abantu banduye, ngo hato batamucumuza. Nuko aba arigendeye ari kumwe n’umufasha we, Janet Kagame. Abari aho ni bwo basohokaga, batubwira ko Kagame yitandukanyije n’abajura bo muri FPR-Inkotanyi. Yemwe ngo n’amafunguro bari bateguriwe ntawashoboye kwegera ameza uretse ngo abadamu bake bari baturutse kure bifitiye inzara. Gasasira J. Bosco

Senataire Safari nawe yaciye murihumye gacaca!

Nyuma yo gusenya MDR agahembwa umwanya w’ubusenateri, Senataire Safari Stanley gacaca iramushyiguye ! Hari hashize igihe kitali gito Senataire Safari Stanley ashyirwa mumajwi ko hari ibyo agomba gusobanura muri gacaca y’iTumba i Butare kuruhare yaba yaragize muri jenoside. Iburanishwa rye ryakomeje kugenda ryigizwayo, nyuma inteko iza gufata icyemezo cyo kumutumiza kuburana, urubanza rushyirwa ku italiki ya 03/06/09 ruhabwa inteko ya Kimironko kuko izindi ngo yazihanaga. Mugihe hari hasigaye iminsi 2 ngo aburane, nibwo yafashe icyemezo cyo gukuramo ake karenge, bigaragara ko yatinye amasaziro yo muri gereza. Safari Stanley ni umuntu wamamaye cyane nyuma ya jenoside nk’umurwanashyaka w’ishyaka ryari ikigugu MDR itari power, ariyo bitaga MDR y’amajyogi. FPR ikimara gufata ubutegetsi,

yabaye umwe mubarwanashyaka ba MDR bagiriwe icyizere imuha umwanya w’ubudepite. Kuva icyo gihe Safari yafatwaga nk’umwe mu nararibonye za politike n’amateka y’u Rwanda kuburyo atasibaga kuri Radio na Televiziyo by’igihugu yigisha uburyo ubuyobozi bwabanjirije ubwa FPR bwose bwari bubi. Muri 2002, ubwo FPR yiteguraga kwinjira mu matora, hadutse ikibazo cyuko ishyaka MDR rifite ingengabitekerezo ya giparimehutu. Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe na komisiyo y’umutwe w’abadepite yari iyobowe na Depite Mukama Abbas kuri iryo shyaka, MDR, abayoboke baryo bakundaga kwita ishyaka ry’umucyo, ryaje gukatirwa igihano cyo guseswa. Abenshi mubari abayoboke baryo berekeza muri FPR, abandi barinumira. Safari washyizwe mu majwi cyane mubagize uruhare mugusenya MDR,

yahisemo kwishingira irye rya PSP, riza no kumuhesha itike yo gusubira mu nteko umutwe wa SENA ari naho yari yihengetse kugeza ubu.Nyuma y’igenda rye rero, haravugwa byinshi, bamwe bati nawe se kandi yatinyuka agahunga n’amagambo yavugaga ! n’abantu yagambaniye nka Maj Maniraguha Jacques(RIP) ! abandi nabo bati agahinda gake nawe namenye ko FPR ntanyiturano igira. Iyi nkuru tuzayigarukaho ubutaha Ubwanditsi [email protected]

Urup. 4

UMUVUGIZI VOL. 56, 05 - 17, Kamena 2009

UBUTABERA

Mu Rugwiro na ho itiku ntirihatinya

Umuyobozi w’imari n’ubutegetsi muri Perezidansi ya Repubulika, Kalisa Mupende muri gereza. Arashinjwa ibyaha bidasobanutse!

K

u itariki ya 22 Gicurasi 2009, urukiko rwa gisirikare rukorera i Nyamirambo, rwaburanishije urubanza ruregwamo abagabo batatu, barimo abasirikare 2 bakiri mu kazi n’undi umwe wakivuyemo n’ubwo atemera ko yanakigezemo, ari we Kalisa Mupende, bose bakaba ari abakozi ba Perezidansi ya Repubulika. Uyu Kalisa Mupende urukiko rwemeje ko ari umusilikare ndetse rumumenyesha na army number ye ariko we akavuga ko iyo nuber atayizi kuko ngo yabaye mu gisilikare ari muto babandi bitaga ba kadogo, intambara irangiye ahita ajya gukomeza amashuri. Kuri ubu rero, yari ushinzwe ubuyobozi n’imari (DAF) muri urwo rwego rukuru rw’igihugu. Ubushinjacyaha Bumurega ibyaha 4, ari byo gutonesha, gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kunyereza umutungo wa Leta yari ashinzwe no kuba inka ze zaroneye abaturage. Kuba twatangiye tuvuga ko ibyaha uyu mugabo aregwa bidasobanutse, si ugushaka gupfobya akazi k’ubushinjacyaha cyangwa kwigira umucamanza. Gusa twabitewe n’uko ibyaha ubwabyo byigaragaza cyangwa byasobanuwe. icyakora na none, ntawabura kuvuga agashya kagaragaye muri urwo rubanza. Abaregwa bamaze gusomerwa ibyaha baregwa, kubera imiterere y’ibyaha baregwa n’urwego bakoreramo, byabaye ngombwa ko urubanza ruburanishwa mu muhezo. Ibyo ni ibisanzwe. Gusa, icyaje kuba agashya, mu gihe cy’isoma ry’urubanza, rwasomwe ku wa 25/05/2009, ni ukuntu ku nshuro ya mbere, urukiko rwasomye urubanza mu muhezo! Si ubutabera bugamijwe, ni ibibazo abantu bifitaniye! Ayo ni amwe mu magambo yavuzwe n’abo mu miryango y’abaregwa, bari baje gukurikirana urwo rubanza. Bakimara kumva icyemezo cyafashwe n’urikiko rwa gisirikare cyo kuba rufunze abaregwa by’agateganyo iminsi 30, ikunze kwitwa iy’iperereza. Mu by’ukuri, nk’uko abatarakurikiranye urwo rubanza babibwiwe n’ababashije kuba mu cyumba cy’iburanisha, barimo ba nyir’ubwite kimwe n’ababunganira, [email protected]

Kalisa Mupende akurikiranyweho kuba, nk’umuyobozi w’imari muri Perezidansi ya Repubulika, muri 2005 yaratumye umwe muri abo basirikare bafunganye, kubikuza ibihumbi 100 by’amadolari muri Banki Nkuru y’Igihugu. Ayo madolari yagombaga gukoreshwa mu rugendo Perezida wa Repubulika yakoreye mu Bwongereza. Ayo madolari amaze kubikuzwa, mu kuyahererekanya kw’abo basirikare bombi, ni ukuvuga hagati y’uwayavanye muri BNR n’uwayajyanye mu Bwongereza, haje kuburamo amadolari ibihumbi 20. Mu gihe abo yanyuzeho bitanaga bamwana, Kalisa Mupende, nk’uwari abakuriye, yabategetse ko bombi bakora ibishoboka, bakayishakamo, bitaba ibyo akabashyikiriza inzego zibishinzwe. Iyo nama ye abo basirikare barayumvise, uko babigenje ntawe ubizi. Icyabaye ni uko amadolari yabonetse, ikibazo kirangira, hatitabajwe izindi nzego. Nyuma y’imyaka 4 ishize ibyo bibaye, Mupende araregwa ko yakoze icyaha cyo gutonesha kuko atabashyikirije ubutabera. Ikindi cyaha ubushinjacyaha bumukurikiranyeho, ni icyo kuba yarishyuye umucuruzi witwa Kazoora, wahawe isoko ryo gushyira amatapi muri Perezidansi. Ubushinjacyaha bukavuga ko iryo soko yarihawe mu buryo butemewe n’amategeko, bukanongeraho ndetse ko uwo mucuruzi Kazoora ari ku rutonde rw’abatemerewe gupiganira amasoko ya Leta (black list/liste noire). Icyo abakurikirana uru rubanza batangariye, ni ukuntu Mupende aregwa icyo cyaha kandi atari umwe mu batanga amasoko, icyo yari ashinzwe ari ukwishyura abayatsindiye arinayo yakoze. Kuba ukuriye akanama gatanga amasoko, Gen. Frank Mugambage, atarahamagajwe mu rubanza, bikaba bidasobanutse. Uretse ibyo byaha byombi, mu gihe cy’iperereza, ubushinjacyaha ngo bwageze kwa Mupende, busanga afite intebe zo muri salon zihenze, ngo zifite agaciro ka miliyoni hafi eshatu. Hakurikijwe urwego arimo, bikaba bifatwa nko kuba yaranyereje umutungo wa Leta. Kugira ngo ibyaha bigwire (ni ko umuntu yabivuga), kuri ibyo byaha hiyongereyeho ikindi kivuga ko mu mpera z’umwaka ushize, inka za Mupende ziba mu Karere ka

Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba, zaba zaronnye imyaka y’abaturage. Icyakora, nk’uko amakuru dufitiye gihamya abivuga, icyo gihe inka zona, ubuyobozi bw’ibanze bwo muri ako karere bwahamagaje nyir’inka ari we Mupende, buhamagara n’abonesherejwe, barumvikana, bahabwa indishyi, ikibazo kiracyemuka. Uburyo cyazanywe mu rukiko rero nk’ikirego nshinjabyaha, nubwo n’ubusanzwe kwonesha ari icyaha civil, abantu ntibabisobanukiwe. Ikaba ari yo mpamvu bamwe bavuga ko ibyabaye kuri Mupende atari ikibazo cy’ubutabera, ahubwo ari ikibazo afitanye n’abo bakorana mu mirimo inyuranye ashinzwe haba aho ibukuru mu Rugwiro, haba n’ahandi, dore ko uretse uwo mwanya, yari na Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Banki y’u Rwanda y’Iterambere, BRD. Ngo yaba azira kubangamira inyungu z’abanyabubasha ! Nk’uko twabivuze haruguru, Kalisa Mupende, uretse umwanya yari afite w’ubuyobozi muri Perezidansi, kubera ubushobozi n’icyizere Perezida Kagame yamugiriye, dore ko yamufataga nk’umuhungu we, kuko ari na we wamusabiye, akanamushyingira, akimara kurangiza amasomo muri za kaminuza zitandukanye mu Buhinde no mu Bwongereza, aho yakuye impamyabumenyi ihanitse (Master/ Maitrise) mu icungamutungo, yashinzwe kuyobora inama y’ubutegetsi ya BRD. Aha rero nk’uko amakuru dufite abigaragaza, ngo yahasanze dosiye y’umwe mu bayobozi bafite ububasha muri iki gihugu (ntitumuvuga izina ku mpamvu zitandukanye cyane cyane iz’umutekano), wakuye muri iyo banki akayabo ka miliyoni zikabakaba 800 nta nyito yayo bifite. Ni ukuvuga ko atari inguzanyo cyangwa impano, kandi bizwi ko ayo mafaranga yari agenewe kuzamura ubukungu bw’igihugu, akoreshwa mu nguzanyo zihabwa ba rwiyemezamirimo. Mu gihe rero Mupende yatangiraga gukurikirana iyo dosiye, ni bwo yatangiye kurebwa nabi, bitewe n’uko abandi, barimo uwayoboraga iyo banki, Turatsinze Théogène wanaje kwegura, kimwe na Guverineri wa Banki Nkuru

Gen. Frank Mugambaje aratungwa gatoki mu kwirenza Kalisa

Nyuma y’imyaka 4 ishize ibyo bibaye, Mupende araregwa ko yakoze icyaha cyo gutonesha kuko atabashyikirije ubutabera

y’Igihugu, François Kanimba, bari baratinye gukora kuri iyo dosiye. Ndetse amakuru dufite, avuga ko uwo munyabubasha yaba yaragiye kwisobanura ibukuru, nyuma atangira kwikoma cyane Mupende no kumuteranya kwa Boss we, ari na byo byatumye muri ibi bibazo,Perezida Kagame asa n’aho amukuyeho amaboko. Mu baba barifashishijwe kugira ngo dosiye igire uburemere, havugwa Gen. Frank Mugambage, Umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika ndetse na Madamu Rose Kabuye, ushinzwe Protocole muri Perezidansi. Aba bombi ngo baje mu kibazo cya Mupende, ubwo basabaga umuyobozi wa Polisi y’ihihugu mu Karere ka Kirehe, gushakisha raporo y’uko inka za Mupende zoneye abaturage, kimwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge urwuri rwa Mupende rurimo.

Rose Kabuye yishyimiye ifungwa rya Mupende. Basubije ko icyo kibazo cyarangiye, ko abaturage bonesherejwe barishywe. Ariko basabwe kubikorera raporo, ari yo yazanywe mu rukiko, byitwa kwangiza imitungo y’abaturage, yitwaje umwanya arimo. Ikindi Gen Mugambage na Rose Kabuye basa n’abageretse kuri Mupende, bafatanyije n’ushinzwe umutekano muri Perezidansi ya Repubulika, Major Willy, ngo ni ukuba Mupende yarinjije muri Perezidansi, umuntu uri kuri black list (utizewe), bivuze ko yahungabanyije umutekano. Amakuru dukesha bamwe munshuti za hafi za Mupende, avuga ko bamaze kumuteranya kwa Perezida Kagame, yamurakariye cyane bituma ndetse amutanga ngo bamucishemo akanyafu ka gisilikare. Ubwo Major Will aba aramubonye. Ibyo byaha byose rero, nubwo byaburanishijwe bikanasomerwa mu muhezo, ni byo byatumye DAF wa Perezidansi, Mupende Kalisa, urukiko rwa gisirikare rutegeka ko yaba aryamye muri gereza ya gisirikare ku Murindi, mu gihe cy’iminsi 30, kugira ngo iperereza rikomeze neza. Benshi bakaba bibaza impamvu Perezida Kagame, atarangije ibi bibazo bivugwa mu rugo rwe, cyane ko uyu Mupende bamubonaga nk’umuhungu we. Icyakora, nk’uko amategeko abyemera, Mupende yahise ajuririra icyo cyemezo, ubujurire bwe bukazasuzumwa n’urukiko rukuru rwa gisirikare. Nguko uko ntaho bukikera. N’ibukuru, amatiku no kugambanirana ntibihatinya. J. Cherif

Urup. 5

AMASHYAKA

UMUVUGIZI VOL. 56, 05 - 17, Kamena 2009

Mugihe gito Ingabire Umuhoza Victoire araba asesekaye i Kanombe I

ngabire Umuhoza Victoire, usanzwe aba mu gihugu cy’Ubuholandi, amaze imyaka igera kuri 15 ari mu buhungiro. Ni umwe mu banyapolitiki b’u Rwanda, utajya arya iminwa, iyo yamagana politiki ya Leta ya Kigali, avuga ko yananiwe. Ni kenshi akunze kumvikana ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC Gahuzamiryango cyangwa Radio Ijwi ry’Amerika (VOA), akoresha imvugo ikarishye mu kunenga politiki y’ishyaka FPR riri ku butegetsi, yerekana ko ishyaka rye FDU-INKINGI, ari ryo rifite ibisubizo by’ibibazo, ubu byugarije Abanyarwanda. Iyo ikaba ari na yo mpamvu, urwego rukuru rw’ishyaka FDUINKINGI abereye umuyobozi, ruherutse gufata icyemezo cyo gukorera politiki mu Rwanda. Mu gushyira mu bikorwa icyo cyemezo Ingabire Umuhoza Victoire akaba, ku wa 13 Gicurasi 2009, yarandikiye umuyobozi w’ibiro bishinzwe abinjira n’abahosoka mu Rwanda, amusaba urwandiko rw’inzira kugira ngo atahuke mu gihugu cye. Mu yandi magambo rero, ishyaka FDU-INKINGI rikaba ryiteguye guhangana mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba umwaka utaha, n’umukandida ishyaka FPRInkotanyi rizatanga, doreko andi mashyaka amenyereye kwigira mukwaha kwayo. Nkuko amakuru aturuka iyo mu Buhorandi agenda atugeraho, ishyaka FDUINKINGI ryihaye umurongo wa politike rizagenderaho kugirango ribashe gushyira mu bikorwa gahunda yaryo ikubiye mu ngingo zikurikira mu bufatanye na buri Munyarwanda : Ku birebana no kwibuka Twibuke twese, ariko twibuke twubaka, twibuke ibyabaye, ariko amaso tuyahange ejo hazaza.

A

yo magambo meza yavuzwe na Perezida Kagame, imbere y’abayobozi b’igihugu cya Kenya, ubwo yari yagiye i Nairobi ku wa 27/05/2009, kwifatanya n’Abanyakenya mu masengesho ngarukamwaka, agamije gusabira igihugu cyabo. Mu magambo akomeye, Perezida Kagame yavugiye muri ayo masengesho, akanatangaza cyane Abanyakenya kimwe n’abandi bayumvise, yagize ati:”Abanyafurika ntibakwiye kumva ko baremewe guhora mu bukene no guhora bateze amaboko abazungu”. Nyuma yongeraho ati:”Abayobozi b’Afurika bakwiye kuva mu myumvire yo kugundira ubutegetsi no kwigwizaho imitungo, ahubwo bakaba

Impfubyi n’abapfakazi Impfubyi zose, abapfakazi bose, impfubyi za Jenoside n’impfubyi z’ubundi bwicanyi zizarihirwa amashuli ku buntu kugeza zirangije ku rwego rwa kaminuza. Abapfakazi bose bazagenerwa inkunga iciriritse ya buri kwezi, kandi abadafite amazu bazubakirwa ku buntu. Ubutabera: Imfungwa za politiki n’abakurikiranwaho Jenoside badafite amadosiye bazahita barekurwa. Bazakuraho igihano cya burundu y’umwihariko, abakatiwe gufungwa burundu basubirane uburenganzira bwo kuba basurwa n’ababo. Indimi Igifaransa bazagisubizaho, ndetse bongereho n’igiswayili ; maze izo ndimi uko ari 2 zize ziyongere ku Kinyarwanda n’Icyongereza. Buri mwana agomba kwiga byibura amashuri kugeza ku yisumbuye. Imiyoborere y’igihugu : Bazashyiraho komisiyo ihuriweho n’Abanyarwanda b’ingeri zose yo gusuzuma ibintu bikurikira : impamvu zateye amarorerwa yabaye mu Rwanda, abagize uruhare muri ayo marorerwa yose, uburyo bwiza bwo guha ubutabera abahohotewe bose, demokarasi iboneye u Rwanda, n’ingamba zashyirwaho ngo amakimbirane atazasubira. Ubukungu bw’igihugu bugasaranganywa uturere twose tw’igihugu. Bazimiriza imbere guhashya ubukene mu gihugu. Inzego z’ubutegetsi zizaba inzego abanyarwanda b’amoko yose n’uturere twose bibonamo. Inzego z’umutekano zizaba na zo ari inzego Abanyarwanda b’amako yose n’uturere twose bibonamo, kandi koko zihumuriza abaturage

Ingabire Victoire yaka passport muri ambasade y’uRwanda mu buholande Ishyaka FDU-INKINGI bose. Cyakora, nyuma yo gusesengura rishobora guhura n’uruva ibikubiye muri iyi gahunda ya gusenya n’ingorane zakunze FDU-INKINGI, umuntu ntiyabura Bitewe kwibaza niba hari ubushobozi kwigaragaza, abashatse gushinga buhagije ku bijyanye n’amikoro, amashyaka ya politiki kuri iyi Leta kugira ngo zimwe muri izi ngamba ya Kagame, nka ba Kabanda Célestin zibe zashyirwa mu bikorwa koko. wa ADEP-AMIZERO, Bizimungu Kuko nk’uko byakunze kugaragara, Pasteur muri PDR-Ubuyanja, Me imigambi abanyapolitiki bageza ku Ntaganda Bernard wa PSI n’abandi baturage akenshi iba ari amareshya ,bagiye bahura na zo, ntitwabura kwibaza niba FDU-INKINGI ya mugeni. Tugarutse ku kibazo cy’itahuka Ingabire Umuhoza Victoire, izaca rya Ingabire Umuhoza Victoire, mu rihumye Minisitiri Musoni nk’undi Munyarwanda wese, ubundi Protais ! Byaba bidasanzwe. Aha ibi ntibyagombye kuba ikibazo, ariko icyo umuntu yasaba Leta y’u kuko ari uburenganzira bwe, kandi Rwanda, ni uko yareka gukomeza na Leta y’u Rwanda ikaba idahwema kwitwara nk’itifitiye icyizere, guhamagarira Abanyarwanda ikemerera amashyaka atavuga bari mu buhungiro kugaruka mu rumwe n’iriri ku butegetsi gukora ku rwababyaye. Ibi Leta y’u Rwanda mugaragaro, na yo akagira uruhare iyobowe na FPR, ishyaka rirwanya mu gushimangira demokarasi ubuhunzi n’icyabutera cyose, ikaba kandi n’Abanyarwanda bakagira busesuye bwo ibishyiramo ubushake n’imbaraga uburenganzira nyinshi, ku buryo yohereza kwihitaramo abayobozi. Kwemerera n’intumwa mu bihugu binyuranye, ishyaka FDU-INKINGI byaba ari haba muri Afurika haba no ikimenyetso ko Leta y’u Rwanda mu Burayi, ari bwo butumwa amaze gutera intambwe ishimishije buzijyanye, uretse ko bitaratanga muri politiki. Birazwi ko ishyaka FPR-Inkotanyi rifite abayoboke umusaruro ugaragara. benshi cyane hirya no hino mu

Perezida Kagame yavamo umuvugabutumwa mwiza “Aho gusaba Imana imbaraga n’ubutunzi, abayobozi b’ibi bihugu by’Afurika, bakwiye kuba nk’Umwami Salomoni, bagasaba ubwenge bwo kuyobora neza abo bashinzwe”. nk’Umwami Salomoni Imana yahitishijemo icyo yayisaba, akisabira ubwenge kugira ngo abashe kuyobora neza Abanya Isirayeli”. Mu by’ukuri, iyi mvugo ya Perezida Kagame yabaye nk’itungurana, kumva aho Perezida asaba bagenzi be kureka kurwanira iby’isi, ahubwo bagaharanira kugira ubwenge kugira ngo babashe kuyobora neza ibihugu byabo. Hari abakeka ko iyo mvugo yabaye nko gusesereza abayobozi ba Kenya, mu bihe bishize, baranzwe no gushyamirana gukomeye

kwanavuyemo imvururu zahitanye inzirakarengane zitabarika, nyuma y’amatora yabaye umwaka ushize, aho Perezida Kibaki yegukanye intsinzi, uwo bari bahanganye Raila Odinga, akemeza ko yibwe amajwi. Intambara ikaza kurota, ariko kuri ubu, aba bagabo bombi bakaba barabashije kumvikana nyuma y’imishyikirano itoroshye, bakagabana imyanya. Ukurikije rero uko hano mu Rwanda abaturage bakiriye iryo jambo rya Perezida Kagame, mu butumwa butandukanye bagiye bohereza mu bitangazamakuru, ntawabura kuvuga ko Perezida

Kagame abishatse, yavamo umuvugabutumwa mwiza. Gusa wenda ikibazo cyaba kumenya niba bitaba nk’ibya wa mupadiri wabwiye abakrisitu ngo “mwumve ibyo mvuga, ntimurebe ibyo nkora!” Ni somo ki inyigisho ya Perezida Kagame yaha abayobozi! Mu bitekerezo byinshi byatanzwe n’abakurikiranye iryo jambo rya Perezida Kagame, benshi bagaragaza ko kuba Perezida Kagame yaratekereje ririya somo ry’Umwami w’igihangange

gihugu, ku buryo ritari rikwiriye gutinya abacyeba kandi bigaragara no nta n’imigambi idasanzwe bageza ku Banyarwanda, uretse kubizeza ibitangaza gusa. Mu bigaragarara rero amashyaka mashya yavuka akaba nta mahirwe menshi afite yo kuba yahangana na FPR-Inkotanyi, nubwo na yo hari byinshi Abanyarwanda bakomeje kuyinenga. Cyane ko, gukomeza gukumira andi mashyaka atari cyo gisubizo, ahubwo ishyaka FPRInkotanyi, rikwiye kwerekana ko ryihanganira ibitekerezo bya politiki bitandukanye n’ibyaryo, bityo rikaba rishyigikiye demokarasi isesuye, nk’uko iri mu byo ryiyemeje guharanira, ritangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda.Hagati aho ariko itahuka rya Ingabire rikomeje kuvugwaho byinshi. Bamwe basanga bizaba nko kwiyahura, bitewe nuko uyu mudamu yagaragaje ko adakorera kubwoba, kandi akaba ntacyo yishinja kuko n’iturufu ya jenoside ijya ikoreshwa rimwe na rimwe kubashaka kuvangira FPR nkuko byagendekeye Dr Teoneste Niyitegeka, we ngo nyiyamufata kuko jenoside yabaye atari mu Rwanda.Aha rero bamwe bagasanga uyu mudamu bishobora kuzamugendekera nka Nyakwigendera Benazil Bouton muri Pakisitani, waturikijwe n’igisasu ku manywa y’ihangu ubwo yari muri mitingi y’ishyaka rye yitegura guhangana na Musharraf.Icyo gikorwa cyiswe icy’abagizi ba nabi. Izindi mpungenge bamwe bafite, nuko nkuko byakunze kugenda muri iki gihugu, hashobora kugira ababirenganiramo bitwa ko bari mu ri FDU, bikaba byakwitwa guhungabanya umudendezo w’igihugu. Ni ukubyitondamo. Gasasira J. Bosco Salomoni, ari ibintu bikomeye. Akaba yaba yarabitewe n’uko muri ibi bihe, abayobozi hafi ya bose, haba mu Rwanda cyangwa haba n’ahandi ku mugabane w’Afurika cyane cyane, usanga baharanira kwigwizaho ibintu kurusha uko bashishikazwa no guteza imbere abo bashinzwe. Kuba Perezida yarasabye ko abayobozi bakwiye kureka gutsimbarara ku myanya, bishobora kuba inyigisho nziza cyane cyane aho usanga icyitwa umwanya w’ubuyobozi muri ibi bihugu byacu, ufatwa nk’umunani umuntu aba yagenewe n’ababyeyi. Kuba kandi Perezida yaratinyutse kubivuga, hari abo byahaye icyizere, ko umunsi manda ze 2 zizarangira mu Komeza ku urup. 6 [email protected]

Urup. 6

POLITIKI

UMUVUGIZI VOL. 56, 05 - 17, Kamena 2009

Kamonyi: abaturage amizero bayateze kuruzinduko rwa Perezida Kagame

Baramutegereje ngo bamubwire uko ubuyobozi bw’akarere bwabazengereje baraheba

M

u kwezi kwa kane 2009 Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangiye gahunda yo gusura abaturage ngo yumve ibibazo by’abo, aho bakomeje kurenganywa na bamwe mu bayobozi, ndetse no kutabakemurira ibibazo ahubwo babareka bakarenganywa n’ababarusha ingufu. Aho yatangiriye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare, akomereza muri Kirehe. Nk’uko no mu yindi myaka yashize yigeze kuzenguruka Uturere tumwe na tumwe yumva uko abaturage bahumeka, yasanze ibibazo bikiri byinshi, abayobozi benshi barananiwe gukemura ibibazo by’abaturage, abandi bafite uruhare mu kubarenganya no kubateza ibibazo, kugeza ubwo asaba abayobozi kureka abaturage bakabaza ibibazo abayobozi bafitemo uruhare bimaze kurambirana, mu gihe yabonaga bashaka kubabuza kubivuga! Nk’uko n’ahandi azagera biteguye kumutura akababaro kabo, ni ko n’abaturage bo mu Karere ka Kamonyi bamutegereje ngo bamubwire uburyo Meya Munyandamutsa yabazengereje ababuza amahoro abatwara ibyabo, ashyigikira abayobozi yishyiriraho mu rwego rw’Utugari, Imirenge no ku Karere mu nyungu ze bwite, bakanyunyuza imitsi y’abaturage banabarenganya mu buryo bunyuranye, kugeza ubwo basigaye batinyuka kumutukira mu nama bamumenyesha ko akwiye kubica akabamaraho kuko urwo abishe atari ruto, agahitamo kuva mu nama yiruka nk’ubacika. Abaturage bategereje ko Perezida yavanaho impamvu zituma asubika urugendo rwo kubasura baba bategujwe, bakamubwira uko bamwe mu bayobozi Meya ashyiraho mu nzego zinyuranye barya umutungo w’abaturage akabakingira ikibaba, ahubwo bamwe akagenda abimurira mu Mirenge yo muri ako Karere ka Kamonyi, kubera ibyo basangira, ubundi akabiyegereza mu Karere nyir’izina, yamenya ko umugore wabo wari ushinzwe umutungo w’Umurenge yibye amafaranga miriyoni zisaga ashatu y’Umurenge, agasaba abayobozi bose b’Umurenge gufatanyana na we kwishyura, niba bashaka kuguma ku kazi! Ku itariki ya 6/3/09 ni ho yatumije uwo

mugore wabo Perpetue bya nyirarureshwa, ashyiramo n’abayobozi b’utugari 2, bikaba bivugwa ko bari barigurije mu mafaranga bakiriye muri gitansi, ariko hakaba hari abemeza ko bari barayishyuye. Abo ni: Tuyishime na Mukundamana. Mu kumwitaba ku Karere ka Kamonyi ayoboye, na Rukemampunzi wayoboraga Umurenge wa Runda yari yatumijwe, maze si ukubatonganya no kubatera ubwoba yimara yo. Mu gusoza, yabateye siyasa ko, ari mu nyungu zabo gufatanya kwishyurira uwo mugore wabo kuko byabafasha gukomeza kuguma mu kazi.”Nabagiriye inama mu kwishyura mu nyungu zanyu, none murankwiza mu bitangazamakuru ngo ndakingira ikibaba murumuna w’umugore wanjye, buretse muzambona”! Nk’uko twabibwiwe na bamwe muri abo, ngo babuze uko babigenza kugira ngo bikure mu biro bye basa n’ababimwemereye, ariko bageze hanze bumva byaba ari ugufatanya icyaha n’umujura babivamo. Amakuru agera ku kinyamakuru, ni uko hakozwe igenzura rindi, bikaza kugaragara ko hari andi mafaranga hafi miliyoni enye (4.000.000frw) yakoreshejwe ku buryo butagaragaza impapuro za ngombwa, bityo murumuna w’umugore we wari warafunguwe akongera agasubizwamo n’uwayoboraga uwo Murenge bivugwa ko bafatanyije kwoba izo miliyoni enye. Ni muri urwo rwego ibyari ugufatanya kwishyurira umugore wabo wa Meya abo bayobozi bari bamaze kwanga, byavuyemo dosiye nini yo kunyereza no gukoresha nabi umutungo wa Leta. Minaloc nayo ntikwiye gukomeza kurebera Abaturage baganiriye n’ikinyamakuru barifuza ko, Paul Kagame yagera vuba muri ako Karere ngo bamubwire uko Ndahimana Longin wari igikoresho cya Munyendamutsa, amaze gukurwa ku buyobozi u Murenge wa Runda kubera imikorere mibi yari igeze ku rwego rwo hejuru, yajyanywe kuyobora Umurenge wa Gacurabwenge abaturage baho bakamwamagana, kubera inyungu Meya yari amufitemo akamujyana ku Karere ka Kamonyi ayoboye, mu rwego rwo kumukingira ikibaba.

Ibi ngo bikorwa mu mayere Meya akabeshya ubuyobozi bwo hejuru ashimagiza abayobozi bose bakora nabi afitemo inyungu, kugira ngo batabura akazi bakajyanwa ahandi hejuru batazi imikorere yabo mibi. Perezida Paul Kagame, ngo igihe azahagerera cyose bazamusobanurira ukuntu uwo Meya na we atatanzwe mu kubohoza amasambu. Mu Murenge wa Mugina mu Kagari ka Jenda yahabohoje igikingi amaranye igihe, yahingishijemo imyumbati. Mu Murenge wa Kayenzi mu Kagari ka Cubi hari isambu yabohoje yahingishijemo inanasi. Mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Kigembe, ahafite isambu ihagije yabohoje yashyizemo Farm y’inka ze. Mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Kabagesera ahafite ibibanza yikatiye, abaturage b’aho bakaba baratubwiye ko yashakaga kubakamo amashuri ye none barategereje baraheba! Aho ni aho twashoboye kumenya neza uwo muyobozi yakoresheje ububasha afite akiha icyo ashaka mu nyungu ze bwite! Abaturage ngo barashaka kumwereka ko guhora hahinduranywa abayobozi hagati y’Umurenge wa Gacurabwenge na Runda harimo inyungu za Meya ku giti cye ku buryo butubaka igihugu. Nk’uko n’ahandi bimeze, abacitse ku icumu ba Kamonyi by’umwihariko, barashaka kwereka Perezida ukuntu imidugudu bagombaga kubakirwa yubatswe nabi ntirangire, abayobozi bakaba bamaze iminsi bazenguruka mu bacitse ku icumu ngo babasinyire Perezida atarahagera ko bubakiwe neza kandi bitarakorwa! Barifuza kumwereka uburyo bamwe muri abo bayobozi b’Imirenge ya Kamonyi bafatanya na bamwe mu bapolisi bagategeka Inyangamugayo za Gacaca kwihutisha imanza bafitemo inyungu ku giti cyabo, hirengagijwe gahunda yashyizweho y’uburyo imanza zizakurikiranwa, ndetse bamwe mu baba bakatiwe na Gacaca igifungo cya burundu, bagatinzwa ku Murenge wa Runda aho kujyanwa gufungirwa muri gereza, ngo bazasubirishemo imanza bagifungiye ku Mirenge! Rumwe mu ngero zitangwa ni urubanza rwa Naramabuye Eugène wagize ku ngufu umututsikazi umugore we muri Jenoside amutunze mu cyumba cye, nyuma akamutanga interahamwe zikamwica, ariko bamwe mu bacitse ku icumu ku nyungu zabo bwite bagatakamba bavuga ko uwo mugabo ari umutagatifu akarekurwa, bitewe n’inyangamugayo zapfutswe mu maso

zikirengagiza nkana ko umuntu yahishaga abatutsi, ariko akica akandi ku ruhande. Perezida ahageze bamubwira n’abayobozi babiri b’abadamu bagiye i Gihara ku itariki ya 23/4/09 bagatuka Inyangamugayo za Gacaca bazitera ubwoba! Bamubwira ukuntu interahamwe yitwa Nyecumu Alexandre yamaze abantu muri Jenoside yakorewe abatutsi yakatiwe burundu n’inkiko Gacaca zitaratangira ntajurire kuko yari azi ibyo yakoze, maze Gacaca zatangira akaregwa viole yakoreye umwe mu batutsikazi, maze abafite amafaranga bakayakinga inyangamugayo mu maso bakamugira umwere ku cyaha cya viole bagategeka ko ahita afungurwa byihutirwa mbere y’icyunamo ku nshuro ya 15, birengagije nkana ko asaganywe igihano cya burundu cy’abatutsi yishe, none ubu akaba yaratorotse! Bamusobanurira n’ukuntu uwitwa Zayasi wiyemereye Gacaca zigitangira ko ari we watangije ubwicanyi Kamuhanda ku Ruyenzi, none akaba yarafunguwe byihutirwa ku itariki ya 12/5/09! Ntibatinya kumubwira ko muri Kamonyi abakoze Jenoside iyo bamaze guhaga inzoga mu kabari batinyuka gucyurira abacitse ku icumu ko, bazashora amagambo, bo bagatanga amafaranga ntihagire ubakoraho! Perezida wa Repubulika y’u Rwanda baramwifuza kugira ngo bamubwire uko muri ako Karere ka Kamonyi badahabwa serivisi neza, bamwe bakirukanwa na bamwe mu bayobozi b’Imirenge ntibakire ibibazo byabo, bakanabacyurira no mu nama babishongoraho ko nta n’umwe wabashyizeho. Kubera uburyo imyanya itangwa muri ako Karere ka Kamonyi, abaturage barifuza kubwira Perezida ko, n’Ikigo nderabuzima cya Gihara kitacyakira abakigana neza. Abo bagaya cyane bakaba barimo mushiki wa Visi Meya w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga, uwo muyobozi ushinzwe mituweli Nyiraminani akaba yinubirwa n’abantu bagana kuri icyo kigo. Icyo twamenyesha abasomyi ni uko uwo mudamu yashyizweho, hakuweho umugabo Meya wa Kamonyi na Visi Meya we batashakaga, bakabanza no kumucisha murigereza! Aho atangiye kugaragariza ko yarenganye ashaka n’amafaranga y’imperekeza y’akazi, batangiye kumuhiga bukware! Inzego za leta zishinzwe kureba imikorere y’izindi nzego zikwiye kuba maso kugira ngo badakomeza kuririmba ubuyobozi bwegereye abaturage kandi butabamereye neza. Habiyambere Valens

Perezida Kagame yavamo umuvugabutumwa mwiza

Ibikurikira urup. 5

w’2020, atazashaka guhindura Itegeko Nshinga, kugira ngo yiyongeze nk’uko hirya no hino muri Afurika Abaperezida bagiye babikora na n’ubu bakibikora. Nimwibuke ibiherutse kubera muri Alijeriya n’ibiriho bitegurwa muri Niger ndetse no hakurya y’u Rwanda muri Uganda aho Perezida Museveni yivugira ko abona ntawamusimbura. Naho ku birebana no gusaba abayobozi kudashishikazwa no kwigwizaho imitungo, bamwe mu bagize icyo babivugaho, basanga [email protected]

Perezida Kagame, nubwo ari byiza ko yabivugiye muri Kenya, ariko byaba akarusho ahereye hano mu Rwanda, aho usanga abayobozi basigaye bameze nk’abatuye iyindi si, mu gihe abo bayobora bari mu rusobe rw’ibibazo, birimo no kubura ifunguro ryo kubatunga, ari cyo cy’ibanze. Aha rero, bagasanga iyo nyigisho ikwiye guhatwa abari mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda. Cyakora, nubwo wenda imvugo yaba atari yo ngiro, ntibyabujije Perezida Kagame kwikurira amanota muri Kenya, kuko byabaye nk’igitangaza ku baturage ba Kenya, kumva ko hari umukuru

w’igihugu, uvuga ayo magambo. Bamwe ndetse bavuze ko uwabatiza Perezida Kagame nibura umwaka umwe, Kenya yahinduka igihugu gikomeye. Uyu munsi w’amasengesho muri Kenya washyizweho nyuma yo gushyamirana kwabaye gukurikira amatora y’Abadepite n’aya Perezida wa Repubulika. Kibaki na Odinga bumvikana ko bareka gukomeza kwicisha abaturage. Ubusanzwe Abanyakenya bakaba ari abantu bakunda gusenga, dore ko abenshi ari Abakrisitu. Hagati aho ariko, undi muntu ukunda gusesengura imvugo y’Abaperezida, yadutangarije ko muri

ibi bihe, abategetsi bo muri Afurika bahinduye amayeri (strategies) yo kwiyegereza abaturage, bakoresha ahanini ijambo ry’Imana. Uretse urwo rugero rwa Perezida Kagame muri Kenya, yanaduhaye urugero rwa Perezida Museveni, na we ngo usigaye yitwaza imirongo yo muri Bibiliya, kugira ngo asubize ibibazo agejejweho, kimwe na Perezida w’Uburundi, Petero Nkurunziza, ufata umwanya, akajya mu byumba by’amasengesho. Birabe atari ukujijisha! J. Cherif

Urup. 7

itumanaho

UMUVUGIZI VOL. 56, 05 - 17, Kamena 2009

RWANDATEL igeze aharindimuka!

M

u minsi ishize, ikinyamakuru UMUVUGIZI cyasohoye inkuru, igaragaza ko aho bukera, Umuyobozi mukuru wa RWANDATEL, Patrick Kariningufu, ashobora gukubita hasi icyo kigo. Mu nkuru yacu, twerekanaga uburyo uwo muyobozi yagiyeho. Bamwe mu bakozi atashakaga, yifashishije inama y’ubutegetsi y’icyo kigo ngo abigizeyo. Uretse icyo gikorwa cyo kwigizayo abo bakozi, twerekanye n’uburyo hari ubusumbane bw’imishahara bukabije, aho usanga abayobozi bane ari bo: CEO ahembwa 28.000USD, CTO ahembwa 25.000USD, CFO ahembwa 25.000USD, CCO agahembwa 25.000USD, kandi udashyizemo amadolari agera kuri 1.800 yo gukodesha inzu, mu gihe umukozi wo hasi kandi na we ukora cyane, ahembwa 150.000 Frw. Ibi ntibyakabaye ikibazo, ariko bimwe mu bibazo bikomeye ni uko kugeza ubu, abayobozi ba RWANDATEL bagera kuri bane, bagaragaza muri Rwanda Revenue ko bahembwa miliyoni 18, nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bakozi b’icyo kigo utarashatse kwivuga kubera impamvu z’umutekano w’akazi, atubwira ko kugeza ubu ba bosi batavugisha ukuri ku mushahara bahembwa. Bityo, RRA ikaba ibasoresha macye, ugereranije n’ayo yakabasoresheje. Uretse n’ibyo hari n’amakuru twabonye avuga ko hari abakozi bakora muri customer care, bakaba bareguriwe sosiyete yitwa MTF, ngo mu masezerano, buri mukozi yagombaga guhabwa 300.000 Frw, ariko ngo kubera amasezerano yabo yihariye n’ubuyobozi, ubu bahembwa ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw). Ibimenyetso by’uko RWANDATEL igeze aharindimuka Basomyi bacu nk’uko twabibatangarije mu nkuru yacu y’ubushize, RWANDATEL ni ikigo cyiza kandi cyaguzwe n’aba Libiya, bafite ubushake bwo gushora imari mu Rwanda, ariko Patrick umuyobozi wacyo, akigejeje mu marembera, kubera imiyoborere ye mibi. Kandi ni mu gihe, kubera ko yagihawe nta burambe afite mu miyoborere. Amakuru agera ku kinyamakuru

UMUVUGIZI yemeza ko abakozi ba RWANDATEL, kugira ngo bahembwe ukwezi kwa 4, RWANDATEL yagombye gufata inguzanyo “Bank over draft” mu mabanki bahemberwamo. Andi makuru atugeraho, yemeza ko RWANDATEL yari mu mishyikirano na Leta ya Uganda ngo ibafashe kubona inguzanyo bise soft loan kugira ngo bakomeze behembe abakozi mu mezi ataha y’ukwa 5 n’ukwa 6. Twanyarukiye muri RWANDATEL ku itariki ya 18-20, abakozi badutangariza ko imodoka zahagaze kubera ko zabuze lisansi, ngo izindi zikaba zaraheze mu igaraje y’Abadage. Ngo ibyo byose bikaba ari ingaruka z’imicungire mibi ya RWANDATEL. Twashoboye no kumenye ko uretse Abanyarwanda birukanywe muri kiriya kigo, kugeza ubu hari abakozi bagera kuri 30 bagiye kuzana, babakuye i Bugande, kugira ngo basimbure Abanyarwanda nk’aho bo nta bushobozi bafite. Ibi bikaba byaraje bikurikira iyirukanwa rya INTERSEC muri RWANDATEL, igasimbuzwa company y’i Bugande yitwa Blue-Hackle na sosiyete nyarwanda zikaba zitakibona amasoko yo kugura ibikoresho byo mu biro, ahubwo byeguriwe sosiyete z’ahandi. RWANDATEL ihombejwe n’itangwa ry’amasoko ridasobanutse Kugeza ubu, buri muntu abaza ku bya RWANDATEL, agasubizwa ko igiye gukubitwa hasi n’ubuswa burangwa mu itangwa ry’amasoko kandi ababikora baba bitwaza ko board yabyemeje nk’aho atari bo babashyiraho cyangwa atari bo bahagarariye inyungu za RWANDATEL mu buzima bwa buri munsi. Hano mu masoko yagiye atangwa adasobanutse, hari iryo kubaka call centre ryatwaye akayabo karenga miliyoni 2 z’amadolari kugira ngo yuzure ishyirwemo ibikoresho. Ibyo buri muntu ugeze kuri iyo nzu, akaba yibaza izo miliyoni 2 z’amadolari icyo zakoze. Kandi ikibabaje ni uko aka kayabo katanzwe nta piganwa ribayeho nta n’ibya ngombwa uwahawe isoko afite. Kugeza ubu, hari amasosiyete

Patrick Kaliningufu: Akomeje kuba kidobya muri Rwandatel ahora abona ibiraka by’amamiliyoni kandi mu buryo budasobanutse. Hano umuntu yavuga ko, hari sosiyete nka Rwanda General Buildings, ihora isiga amarangi kuri RWANDATEL, igahabwa akayabo. Uretse Rwanda General Buildings hari na sosiyete nka FESTIMO, Blue-Huekle, Senatco, Lavita itanga amafagiture afite ibiciro biri hejuru ugereranyije n’uburyo izindi modoka zikodeshwa. Kandi bo bakaba bafite umwihariko wo gutanga fagiture nta TVA bakuyeho, ku buryo bahora bishyurwa na RWANDATEL nta TVA babasabye. Ariko mu gihe twajyaga mu icapiro tukaba twarashoboye kuvugana

n’abayobozi babo batubwira ko bishyura TVA. Uretse aya masosiyete twavuze haruguru hari n’andi nka BRANEX ishinzwe kubaka iminara, APPROTECH, abona akazi muri RWANDATEL bitanyuze mu ipiganwa kandi ahabwa akayabo ku buryo benshi bemeza ko itangwa ry’amasoko muri RWANDATEL ryahinduwe inzira y’ubusamo yo kwibonera icya cumu no gusahura ikigo ku buryo bworoshye. Tukaba tuzakomeza kubagezaho ibibera muri RWANDATEL mu nkuru zacu z’ubutaha. Gasasira J. Bosco [email protected]

Urup. 8

AMADINI

UMUVUGIZI VOL. 56, 05 - 17, Kamena 2009

Vatican : Papa Benedigito wa XVI yongeye kwerekana aho Kiliziya Gatolika ihagaze ku ikoreshwa ry’agakingirizo no gukuramo inda ku bushake

U

retse kudacana inyuma ku bashakanye no kwifata ku batrarushinga, nta wundi muti wagabanya ikwirakwizwa rya SIDA muri Afurika. Udukingirizo two, rwose ni nko kuyihembera. Naho kwemerera abagore gukuramo inda ni urukozasoni ! Ayo ni amwe mu magambo yakoreshejwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Benedigito XVI ubwo yari mu ruzinduko rwe rwa mbere ku mugabane w’Afurika muri Werurwe 2009, uruzinduko yakoreye muri Cameroun no muri Angola.Muri urwo ruzinduko, umushumba wa Kiliziya yagarutse ku kibazo cya SIDA yugarije abatuye Afurika. Ubwo yari mu ndege ava muri Cameroun, yerekeza i Luanda muri Angola, Papa yavuze ijambo abantu batari bacye batemeranyijweho na we, ubwo yatangazaga ko abakwirakwiza udukingirizo bibwira ko bakumira SIDA, ahubwo barushaho kuyikwirakwiza mu bantu. Iryo jambo rye ryamaganiwe kure n’abantu batari bacye, biganjemo abanya Burayi, cyane cyane Abafaransa n’Abadage kimwe n’imiryango mpuzamahanga nka ONUSIDA. Bamwe mu bashakashatsi bo muri ibyo bihugu bo bavuga ko iyo myifatire ya Kiliziya Gatolika ku kibazo cya SIDA n’ikoreshwa ry’udukingirizo iteye impungenge ngo kuko ari ukwirengagiza ubukana bw’icyorezo cya SIDA kandi nta muti wacyo uraboneka kugeza magingo aya. Aha twakwibutsa ko, uretse Papa Benedigito wa XVI, uwo yasimbuye, Nyakwigendera Papa Jean Paul II, na we yari yarahakanye ko agakingirizo kafatwa nk’uburyo bwizewe bwo kurwanya SIDA. Ibi bikaba byaragiye bishyamiranya inshuro zitari nke Kiliziya Gatolika na za Leta zimwe. Nyuma yo kurwanya agakingirizo hatahiwe gukuramo inda ku bushake Mu gihe amagambo Papa yavugiye mu ndege yerekeza muri Angola ku birebana n’ikoreshwa ry’udukingirizo yari atarava mu kanwa ka benshi, akigera muri Angola, yabyukije indi dosiye na yo itoroshye, agaragaza aho Kiliziya Gatolika ahagarariye, ihagaze ku birebana n’inyandiko yemejwe n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe

muri 2003 i Maputo muri Mozambike, irebana n’uburenganzira bw’abagore. Iyo nyandiko mu ngingo yayo ya 14, ihamagarira Leta za Afurika kwemera ikurwamo ry’inda bikozwe n’abaganga, ku bagore batwise bafashwe ku ngufu, ku batewe inda nta bwumvikane bubayeho, cyangwa mu gihe uwatwaye inda bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe cyangwa ku bw’uwo azabyara. Ku bw’Umushumba wa Kiliziya ati : « Birababaje kwitiranya gukuramo inda no kurengera ubuzima bw’umubyeyi wayikuyemo ». Arongera ati : « Ni urucantege kuvuga ko kwica umuntu (uvanyemo inda) ari ukurengera ubuzima bw’imyororokere ». Papa Benedigito wa XVI ahubwo asanga abayobozi ba Afurika bakwiye kwihatira kurwanya ubukene na ruswa kuko ari bimwe mu bituma ubusambanyi bwiyongera, bityo SIDA ikabona icyanzu. Hagati aho, abashumba ba Kiliziya muri Afurika bibumbiye mu cyitwa Symposium des Conferences Episcopales d’Afrique (SCEAM), mu nama yabahurije i Kinshasa muri RD Congo, ku wa 21 Gicurasi 2009, batangaje ko bashyigikiye byimazeyo Umushumba wa Kiliziya Gatolika kuri ayo magambo yavuze ku ikoreshwa ry’udukingirizo. Aba Basenyeri batangaje ko bababajwe n’abantu bashaka kuyobya nkana abaturage, bagoreka ubutumwa Kiliziya Gatolika itanga ku birebana n’ikoreshwa ry’agakingirizo. Banashima uruhare Kiliziya Gatolika n’inzego ziyishamikiyeho bakomeje kugira mu kwita ku bamaze kwandura agakoko gatera SIDA. Uruzinduko rwa Papa mu burasirazuba bwo hagati na rwo rwasize inkuru Uretse izo mpaka zavutse ku magambo ya Papa Benedigito wa XVI ku ikoreshwa ry’agakingirizo ubwo yari mu ruzinduko muri Afurika muri Werurwe, mu ntangiriro za Gicurasi ku matariki 8-15, Umushumba wa Kiliziya Gatolika yakoreye uruzinduko rwe rwa mbere kuva abaye Papa muri Yorudaniya kuwa 8 Gicurasi, akomereza muri Israel ku wa 11 aho yasuye umujyi wa Yerusalemu, asura umujyi wa Betelehemu aho Yesu yavukiye, agera mu gace ka Cisjordaniya, Abanyayisirayeri bapfa n’Abanyapalesitina, aza gusoreza uruzinduko rwe muri Palesitina, aho yatuye igitambo

Papa Benedigito wa XVI cya misa ku musozi wa Nazareti, imbere y’abakrisito basaga ibihumbi 40. Uyu musozi wa Nazareti akaba ari wo ababyeyi ba Yesu Kristo, ari bo Yosefu na Mariya batuyeho, baharerera Yesu. Nubwo rero muri ako gace hakunze kurangwa n’intambara zishingiye ahanini ku makimbirane y’akarande hagati y’Abarabu (Palesitina) n’Abayahudi (Israel), Papa yahajyanye ubutumwa bw’amahoro, ubwo yagiraga ati : « Mbere yo gutekereza gukuraho imipaka y’ubutaka yashyizweho n’abantu hagati ya Israel na Palesitina, abantu bagomba kubanza gukuraho imipaka iri mu mitima yabo ». Umushumba wa Kiliziya Gatolika yongeyeho ko ikibazo cy’amahoro muri aka gace kidakwiye kuba icy’imyaka ahubwo icy’amezi. Ibyo ariko ntibyatumye Papa Benedigito wa XVI atava muri urwo rugendo na ho bamwijunditse kubera ko ngo ateruye ngo asabe imbabazi mu izina rya Kiliziya Gatolika kubera Jenoside yakorewe Abayahudi Kiliziya irebera kandi yari ifite kugira icyo yakora. Umuyobozi w’inzu y’urwibutso rw’i Yad Vashem i Yerusalemu, Meir Lau, yatangaje ko Abayahudi bababajwe no kumva amagambo yakoreshejwe na Papa Benedigito wa XVI, ubwo yajyaga kunamira inzirakarengane zirurimo. Uyu mugabo na we warokotse Jenoside y’Abayahudi mu ntambara ya 2 y’isi, ashinja Papa ko apfobya Jenoside y’Abayahudi aho ngo akoresha imvugo zidasobanutse. Papa Benedigito wa XVI ngo aho kuvuga : « Les juifs assassinés » akoresha « Les juifs tués ». Ku bazi igifaransa, izo nshinga ebyiri ngo ntizisobanura kimwe.

Abashoramari bakorana na BRD impungenge ni zose “Kwiringira BRD ngo ni nko kwiringira inkumi mu nzu(…)” Ayo ni amwe mu magambo umwe mu bashoramari bakoranye na Banki y’u Rwanda y’iterambere BRD yadutangarije, ubwo yatugezagaho ibibazo abafashe inguzanyo muri iyo banki bahura nabyo. Ubusanzwe, banki y’u Rwanda y’iterambere ni banki imaze imyaka itari mike ishyizweho na leta kugirango ibe nk’umuyoboro wayo wo kunyuzamo amafaranga yo gufasha ababishoboye guteza imbere igihugu, bakora imishinga y’amajyambere cyane cyane mu byaro, yaba iminini yaba n’iciriritse. Ibyo [email protected]

bigakorwa mu rwego rw’inguzanyo bahabwa ariko zakwaho inyungu ntoya ugereranyije n’izakwa mu ma banki asanzwe y’ubucuruzi. Muri gahunda ya leta rero y’iterambere, BRD yashyizwemo amafaranga atagira ingano harimo n’ayaturutse mu nkunga z’imiryango n’ibihugu by’amahanga, ndetse mu rwego rwo kunganira abafite ubushake, hashyirwaho uburyo bwo kubunganira mu kwishyura izo nguzanyo. Muri urwo rwego, abatse inguzanyo

bakazikoresha neza, bishyurirwa 40% y’ayo bahawe. Izo nyungu abantu bamwe babibonyemo, zatumye muri iyo banki havukamo imikorere itari myiza, gutanga izo nguzanyo bitangira kuzamo ikimenyane, amananiza n’ibindi. Kuri ibi ndetse hanavuzwe ikibazo cyerekeranye no kwiba imishinga y’abantu. Aho iyo banki yategekaga abayigana kuzana imishinga yizwe neza n’impuguke, bamwe bayihageza ntibahabwe inguzanyo, ahubwo

Ubundi kandi ngo Papa ntajya avuga abishe abo bantu, kimwe n’umubare nyawo w’abapfuye. Aha rero, Abayahudi bagakeka ko, kuba Papa Benedigito aterura ngo avuge ko Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye hafi miliyoni 6 kandi ko yateguwe, ikanashyirwa mu bikorwa n’Abanazi ba Hitler, ari uko aba Nazi ari Abadage kandi na we akaba ari we. Meir Lau anongeraho ko Papa Benedigito wa XVI atandukanye n’uwo yasimbuye, kuko we yavugaga « les millions des Juifs assassinés durant l’holocauste », kandi akongeraho ko bishwe n’Abanazi. Indi mpamvu yatumye Abayahudi bakemanga imyitwarire ya Papa Benedigito kuri Jenoside yabakorewe, ni ugukomorera Umusenyeri w’Umudage, Richard Williamson, wari warahagaritswe kubera guhakana Jenoside y’Abayahudi. Mu minsi ishize Umushumba wa Kiliziya akaba yaramwemereye gusubira ku mirimo ye. Mu nyigisho ye muri urwo rugendo, Papa yagarutse cyane ku gusaba Abarabu n’Abayahudi kwiyibagiza amateka yabaranze kuva kera, bakabanza gukuraho izo bariyeri (inzitizi) ziri mu mitima yabo kugira ngo babashe gukuraho izo bubatse ku butaka. Izi za nyuma zikaba zituma bamwe (Abanyapalesitina) bagomba gusaba urwandiko rw’insira kugira ngo bajye muri tumwe mu turere tw’ubutaka bwabo. Ibyo kuba bagira igihugu cyitwa icyabo byo bikaba bigikomeje kuba ingorabahizi. Gusa icyizere cy’uko na bo bazashyira bakabona igihugu kikaba kigenda cyiyongera, cyane cyane kuva aho ubutegetsi buhindukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Perezida Obama akaba yaramaze gusaba abayobozi ba Tel Aviv ko bagomba gutekereza uko basubiza bidatinze Abanyapalesitina intara zabo bigaruriye. Bityo Palesitina na yo ikaba igihugu kigenga. Nk’uko rero byavuzwe na Joseph Rutzinger, akimara gutorerwa kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika, agafata izina rya Benedigito wa XVI, biragaragara ko ari umugabo utavugirwamo cyangwa ngo aterwe ubwoba na Leta iyo ari yo yose, bibe byatuma avuguruza amahame Kiliziya Gatolika igenderaho kuva kera. Muri urwo rugendo rwe muri Afurika akaba yaranasabye abayobozi ba Afurika kureka itangazamakuru rigakorera mu bwisanzure. Byegeranyijwe na J. Cherif iyo mishinga igatwarwa n’abandi akaba aribo bahabwa ayo mafaranga. Kuri ubu rero, bamwe mubahawe inguzanyo na BRD, barinubira imikoranire yabo n’iyo banki, bakavuga ko gahunda yo kubaha amafaranga mu byiciro itaborohereza nagato. Bamwe muri abo batugejejeho impungenge zabo, bavuga ko BRD yazanye amananiza mugutanga amafaranga mu byiciro, hakubitiraho n’ibibazo by’ubukungu butifashe neza aho ibiciro ku masoko bihindagurika uko bwije n’uko bukeye, bagasanga bitacyoroshye gukorana na BRD. Imwe mu mpungenge abo bashoramari bafite, ngo nuko BRD itanga inguzanyo, Komeza ku urup 9

Urup. 9

IMIYOBORERE

UMUVUGIZI VOL. 56, 05 - 17, Kamena 2009

Imisanzu isabwa abacuruzi iragenda ibatera impungenge

Iyo hageze ko iminsanzu yakwa n’ubuyobozi biba akumiro, byagera ko yakwa n’abasirikare bikaba agahomamunwa!

A

makuru dukesha bamwe mu bacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali, aravuga ko muri ibi bihe by’ihungabana ry’ubukungu, bahangayikishijwe cyane n’uburyo bakomeza kwakwa imisanzu n’inzego zitandukanye. Bakaba babona bisa n’aho hari abayobozi bumva ko ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu zigomba kwirengerwa n’abo bacuruzi. Nk’uko abo bacuruzi twaganiriye babidutangarije, mu gihe kitarenze ukwezi, ngo umuntu ashobora kwakira amabaruwa arenze 5 asaba inkunga cyangwa umusanzu. Impungenge z’abo bacuruzi zikaba zishingiye ahanini ku buryo izo nkunga zakwa kuko ngo hari igihe hakoreshwa iterabwoba. Mu ngero nkeya twabashije kumva, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dr Aissa Kirabo afatanyije n’ikigo cy’igihugu gihinzwe iterambere RDB, baherutse gutumiza inama y’abanyamahoteli, bababwira ko hari amahugurwa yabateganyirijwe, azabafasha kongera ubumenyi ku birebana no gucunga amahoteli yabo (management). Abitabiriye iyo nama rero ngo baje gutungurwa no kumva babwirwa ko bagomba gutanga inkunga kugira ngo ayo mahugurwa azabashe kuba. Kandi ngo bagatanga inkunga igaragara bitewe n’agaciro k’icyo gikorwa. Bamwe mu bafite amahoteli batangiye kuvuga inkunga bazatanga, abandi bavuga ko badashobora gufata icyemezo cyo kwemera amafaranga ako kanya, dore ko ari ko byasabwaga. Abo rero batabashaga gufata ibyemezo bitewe n’uko inshingano zabo zitabibemerera, basohowe nabi mu nama, Umuyobozi w’Umujyi ababwira ko atazi impamvu baje muri iyo nama. Nk’umugabo wari uhagarariye Top Tower Hotel yasohowe mu cyumba cy’inama adakoza ibirenge hasi! Nyiri Guest House Bon Sejour yasobanuye ko ntako ameze, avuga ko ari mu bibazo byo kubaka byivanze n’amadeni ya banki,

ariko na we bamutera utwatsi, bamubwira ko agomba gutanga inkunga uko byagenda kose. Nguko uko ubuyobozi bwaka abantu inkunga ku ngufu. Birumvikana ko utabikora yafatwa nk’uwigometse. Mu gisirikare na ho ngo baraka inkunga zidasobanutse Ibitari bimenyerewe nk’uko abo bacuruzi bakomeje babitubwira, ni ukubona abayobozi b’ingabo bajya mu bacuruzi kubaka inkunga. Mu minsi ishize, EtatMajor y’ingabo na yo ngo yatumije inama y’abatunze amahoteli n’abafite amasosiyete atwara abantu, igira ngo bafatanye gutegura imikino inyuranye izahuza ingabo zo mu bihugu by’Afurika. Iyo mikino ikaba iteganyijwe kubera ino mu mpera z’uku kwezi. Nyuma y’inama rero yize uko abo bashyitsi bazacumbikirwa, ngo haje kuza ingingo yo gukusanya inkunga abo bacuruzi bazatanga, kugira ngo iyo mikino izagende neza. Aha na ho abantu bahatiwe kwemera amafaranga ariko bagenda bijujuta cyane ko batari babyiteguye. Mu gihe ibyo bitararangira, hirya no hino mu bacuruzi, banyanyagijwemo amabaruwa nk’uko bigaragara yashyizweho umukono na General Major Fred Ibingira, uyobora Diviziyo ya gisirikare icunga Umujyi wa Kigali. Iyi baruwa ikaba ivuga ko ari iyo gusaba inkunga yo gufasha ikipe Mulindi FC, ngo igizwe n’abatangije ikipe ya APR FC ku Mulindi. Iyo nkunga na yo uburyo isabwamo ngo bukaba buteye amakenga kuko ngo abajyana ayo mabaruwa mu bacuruzi barimo n’abasirikare bo mu rwego rwa ba ofisiye bungirije uwo mu General, usanga bakanga abo bacuruzi, bababwira ko iyo nkunga ikenewe kandi ko ari igikorwa cyateguwe na General Ibingira kugira ngo mbese babumvishe ko udatanze iyo nkunga waba usuzuguye General. Ibi rero bikaba biteye impungenge.

Mayor w’umujyi Dr. Kirabo Aissa

Gen. Ibingira araka inkunga y’ikipe itariho (Mulindi FC)

Mu byifuzo bamwe muri abo bacuruzi batugejejeho, basanga ikintu kitwa kwaka imisanzu cyangwa inkunga gikwiye gusubirwaho, kikavanwamo akajagari ngo kuko aho bigeze gakabije. Umwe yagize ati:”FPR irakwaka umusanzu ku rwego rwa Secretariat, wagera mu Ntara cyangwa mu Mujyi bakawukwaka, Akarere na ko kakawukwaka, mu Murenge bikaba uko”. Kandi ngo ntushobora kubwira uje kuwaka ko wawutanze ahandi, ngo ibyo byitwa gupinga. Hejuru y’iyo misanzu ya FPR, kuri ubu yamaze kuba nk’itegeko ubishaka utabishaka, hakiyongeraho rero iyo yindi na yo usanga isa n’agahato kuko utayitanze bitakubera byiza. Aha ni ho hasigaye haradutse imvugo ngo abayobozi cyangwa abacuruzi barimo batabwa muri yombi muri iyi minsi, barazira ko batatanze imisanzu mu cyama. Undi mucuruzi na we kimwe n’abandi tutiriwe tuvuga amazina yabo kubera impamvu zumvikana, yavuze ko ikibabaje ari uko iyo misanzu yakwa buri kanya usanga isa n’aho inategeka umubare ntarengwa w’amafaranga umuntu atagomba kujya munsi. Ku buryo ngo utanabaha 50.000 Frw ngo babyakire. Ibyo kandi ngo bikiyongera

kuri Rwanda Revenue na yo iba ikanuye amaso. Kuri ubu imisoro yayo ikaba imaze gusubiza abatari bacye ku isuka, abandi bakaba barahisemo kujya gushora imari yabo mu bindi bihugu nka za Uganda, Malawi, Burundi n’ahandi. Naho ku birebana no kwaka izo nkunga, ngo hakwiye kwigwa uburyo abayisaba bajya babanza kureba ibihe abantu barimo, ntibazire igihe kimwe kuko ngo n’ujya gukoresha ubukwe abanza kureba niba nta bandi bazagonganira ku munsi umwe, kugira ngo batagora abazabatwerera. Kandi na none ngo hakabanza kubaho gusobanurira abantu icyo inkunga zishakwa zizakora n’uburyo zizakoreshwa, kuko nk’urugero baduhaye, nk’iyi nkunga isabwa yo gufasha ikipe ya Mulindi FC, ngo ukurikije uburyo yakwa, ishobora kuzavamo akayabo ku buryo iyo kipe niba ibaho koko, ishobora kuzaba irusha amikoro menshi mu makipe yo mu cyiciro cya mbere. Ubundi ngo umuco wo gusaba inkunga usanzwe mu kinyarwanda ukwiye kubahirizwa, umuntu agatanga uko yifite, ku bushake nta gahato, nta n’iterabwoba ashyizweho. Ubwanditsi

Abashoramari bakorana na BRD impungenge ni zose

Ibikurikira urup 8.

byagera hagati igahagarika, umushinga watangiwe utarangiye, bikaba biteza igihombo haba kuwawukoze, haba no kuri banki ubwayo kuko umushoramari aba atabonye ubushobozi bwo kwishyura. Bamwe ndetse bakaba bafite impungenge ko imitungo yabo ishobora kuzatezwa cyamunara. Umwe mubisunze BRD kugirango imufashe kuvugurura umushinga ukomeye afite mu Ntara y’amajyaruguru, kuri ubu bikaba byarahagarariye hagati ntiyatinye kutubwira ko kwiringira BRD ari nka byabindi abanyarwanda bavugaga ngo wiringira inkumi , bwacya ikagutamaza. Undi nawe yadutangarije ko BRD yishe amasezerano bagiranye irenza igihe cyo kumuha amafaranga, kandi imwishyuza

inyungu z’ikirenga, adutangariza ko arimo kwiga ukuntu yakwitabaza inkiko. Twashatse abayobozi ba BRD, kugirango baduhe amakuru ariko ntibyadukundira, icyakora andi makuru yatugezeho, avuga ko ibyo bibazo biri muri iyo banki ari bimwe mubyatumye uwari umuyobozi mukuru wayo Théogène Turatsinze afata icyemezo cyo kwegura, abyita impamvu ze bwite. Ifungwa ry’uwari umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’iyo banki Kalisa Mupende naryo bikaba bivugwa ko haba harimo ko yaba yari atangiye gukurikirana bamwe mubantu b’ibikomerezwa bigurije akayabo muri BRD, bakaba ntagitekerezo bafite cyo kuzayagarura. Turacyabikurikirana Ubwanditsi. [email protected]

Urup. 10

UBUCURUZI

UMUVUGIZI VOL. 56, 05 - 17, Kamena 2009

SIMBA SUPER MARKET yagobotse abantu benshi Muri SIMBA Super market, umukiriya arubahwa. Umutekano w’abantu n’ibintu nawo witabwaho by’umwihariko

M

u bihe byahise, Simba super market itarasesekara mu Rwanda, abantu batari bacye bakundaga kugira ikibazo cyo kubona aho bahahira ibikoresho cyangwa ibiribwa byiza bimwe abantu bakunze kwita ko bitari pilates. Bamwe mu banyamahanga ndetse iyo bazaga mu Rwanda, bumvaga ko bagomba kwitwaza ibyo bazakoresha mugihe y’urugendo rwabo bitewe no kutizera kuzabisanga mu Rwanda. Abasirimu bo mu Rwanda nabo wasangaga ntahantu bafite ho guhahira ibintu bakeneye, bigatuma bajya guhahira ku mihanda cyangwa muyandi masoko arimo ibintu batizeye ubuziranenge bwabyo. Kuva aho SIMBA Super Market igereye mu mugi wa Kigali rero abantu benshi bakunda kuyigana, bivugira ko yabaye igisubizo kuko ubu nta muntu uzi uko igurisha ukijya guhahira aho abonye hose. Akarusho kandi ngo baba abakire yemwe n’abadafite amikoro ahambaye, buri wese ashobora guhahira muri iryo soko kuko ibiciro byaho bitandukanye cyane nuko abantu babikeka. Kuri ubu rero, icyo kibazo cyo kubona ahantu abantu bahahira ibintu bifuza byizewe kandi bitabahenze, cyane cyane kubatuye umugi wa Kigali kimwe n’abawugenda kikaba cyarakemutse. Ikindi abakunda guhahira muri SIMBA Super Market badutangarje, ngo ni uburyo abatekereje kuyishyiraho, bayishakiye ahantu ho gukorera heza. Kabone n’iyo umuntu yaba ageze i Kigali bwa mbere, ntawe uhayoberwa. Kubakunda gufata aga kawa cyangwa amafunguro yihuse ibyo bita fast food, iyo umuntu ahicaye agahamagara inshuti cyangwa umukunzi we, kuhagera nta ngorane zivuka. Kubazi umuturirwa wa CENTENARY HOUSE mu mujyi rwagati, haruguru gato y’aho abagenzi bategera amamodoka ya EXPRESS za ATRACO, SOTRA, STELLA, VOLCANO , HORIZON n’izindi, ni aho SIMBA Super Market ikorera. Akandi karusho SIMBA Super Market yihariye, kubafite ama modoka yabo, hari parking nini kandi igezweho iri munzu ya COGEBANQUE. Aha rero haba mu mvura haba ku zuba, imodoka ikugeza munzu ,

Umutekano w’ibintu nawo ucungwa neza

Kwakira abakiliya neza ni umwihariko wa Simba Super Market. ubundi ukimanukira muri lift(essenseur), ukihahira ibyo ukeneye ubundi ukongera ukisubirira mu modoka ntaho uhuriye n’imvura cyangwa izuba. Umutekano w’imodoka yawe kandi nawo uba wizewe, kuko iyo parking irindwa n’abantu babizobereye. Ikinyamakuru UMUVUGIZI gisanzwe kizwiho kurangira abasomyi bacyo aho ibyiza biherereye, cyamenye ko abaguzi benshi bayobotse iryo duka rikomeye, na cyo kijya kwihera ijisho, ngo kibone icyo gitangariza abatari bazi SIMBA SUPER MARKET. Uretse kuba twarasanze abakiriya bakiranwa urugwiro n’abasore n’inkumi bakeye kandi baberewe, twanatangajwe n’ukuntu ibicuruzwa bipanze neza kuri etagpanze neza kuri etajeri zabigenewe, kuburyo umuntu ahinguka agahita abona icyo yifuza kugura bitamugoye. Nta muguzi ushobora kuyoba cyangwa ngo atahe atabonye icyo yaje guhaha, kuko hari n’abakozi bashinzwe kuyobora abaguzi. Twashatse gusura aho ibiribwa nk’imigati na fast food bitegurirwa kugirango tumenye uko isuku yabyo imeze, dusanga rwose Atari henshi bafite cuisine zimeze nk’iyo muri Simba. Abayobozi ba SIMBA Super Market badutangarije ko bafite abahanga mu gukora

Muri Simba Super Market isuku iri ku rwego rwo hejuru. [email protected]

imigati y’ubwoko bwose harimo na za gateaux de mariage, kuburyo abajyaga bagira ikibazo cyo kuzikoresha bikabatwara igihe cyangwa abagize za anniverssaires, abo bose ngo barashubijwe. Ushobora gutanga commande ya gateau ngo ukayibona utavuye aho. Si ikibazo cy’ibiribwa gusa cyakemuwe, ibinyobwa nabyo byatekerejweho Muri SIMBA SUPER MARKET ntibakemuye ikibazo cy’ ibiribwa byonyine, bazirikanye abantu bose, babazanira ibinyobwa by’amoko yose. Byaba inzoga zisindisha zaba n’iz’abinywera akadasembuye. Akarusho na none, ni uko buri wese, bitewe n’ubwoko bw’ibinyobwa akunda, adashobora kwinjira muri SIMBA SUPER MARKET ngo abure kwica inyota !Tumaze kuzenguruka SIMBA SUPER MARKET, twabonye abantu hirya gato, tugira amatsiko yo kumenya icyo bakora. Twasanze ari mu gice cy’imyambaro y’abagabo n’abagore ndetse n’iy’abana. Aho ni na ho haboneka ibikoresho byo mu nzu bifite isura, nk’intebe z’amoko yose, ibitanda, amagodora, ibikoresho byo mu gikoni, ibyo ku meza ndetse n’ibikinisho by’abana, ibikoresho by’ikoranabuhanga kimwe n’ibindi by’itumanaho.

Mugihe twasuraga Simba Super Market, umugabo unasheshe akanguhe witwa Nzungize Cassien ubusanzwe utuye ku Kimisagara, yaje kugerageza kwiba inzoga ya Wisky aziko muri iryo soko umuntu ashobora kwitwarira ibintu uko ashatse, ariko ntibyamugendekera uko yabitekerezaga, kuko yahise atabwa muri yombi. Tumubajije impamvu y’iyo ngeso kandi ari umusaza wagombye kuba yiyubashye, uwo musaza yadutangarije ko ngo yabitewe no gukunda ako kayoga , ariko yongeraho ko asanze muri Simba hari umutekano ucunzwe bidasanzwe kuko ngo yari asanzwe abikora ahandi bigacamo. Icyakora yemera ko atazongera kuhakinisha. Naho, abayobozi ba Simba super maket bo, badutangarije ko ibanga bakoresha kugirango batange serivise nziza ku babagana, mbere na mbere ni ukubaha abakiriya, kubakira neza kandi vuba no kumva ibyifuzo byabo. Ubwanditsi

Nzungize yari yibye wiskyi asanga umutekano ucungwa neza.

Muri Simba Super Market buri wese arisanga.

Urup. 11

GACACA

UMUVUGIZI VOL. 56, 05 - 17, Kamena 2009

Gatsata: Gacaca ishoje abagabo bari bahatuye hasigaye ngerere!

Abagabo bari batuye mu Gatsata mu gihe cya Jenoside, abatarahunze, barafunzwe. Hakenewe ubutabazi bwihariye kuko Inteko y’aho itubaha amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca.

K

uva ku itariki ya 23-26, mu Murenge wa Gatsata, urukiko Gacaca rwa mbere rwo muri uwo murenge, rwaburanishije urubanza rwaregwagamo abagabo batatu ari bo: Sebushumba Gervais, Kayitare Jean de Dieu na Nsekuye Jacques. Uyu wa nyuma, akaba ari umushoramari usanzwe azwi, kuko afite Hotel Urumuri mu Karere ka Gicumbi, akagira n’igorofa mu Mujyi wa Kigali, izwi ku izina rya SOAFA, aho bita ku Kinamba. Uru rubanza twashatse kugira icyo turuvugaho bitewe n’ibyaruvuzweho, haba mbere yarwo, haba na nyuma y’ibyemezo byarufatiwemo. Muri macye, aba bagabo uko ari batatu, barezwe ibyaha bitatu birimo gukora inama, gushishikariza abantu ubwicanyi no kudatanga amakuru ku byo bazi. Nyuma y’iminsi itatu baburanishwa, icyavuyemo ku buryo butunguranye, ni uko bose bahawe igihano kiremereye kurusha ibindi mu Rwanda, ari cyo gufungwa burundu y’akato. Yemwe na bamwe mu babashinjaga, twabashije kuganira nyuma y’urwo rubanza, badutangarije, ko na bo batunguwe n’icyo gihano. Muri uru rubanza inteko yagaragaje intege nke cyane! Ku ikubitiro, iminsi micye mbere y’uko aba bagabo bafungwa by’agateganyo, dore ko baburanaga bafunzwe, mu Murenge wa Gatsata havutse umwuka mubi, aho abacitse ku icumu batuye muri uwo murenge, bagizwe ahanini n’abagiye bahimukira nyuma ya Jenoside, bazamuye ikibazo ko muri uwo murenge, abakoze Jenoside batakurikiranywe. Uwo mwuka waje kwihembera cyane mbere gato y’icyunamo, ari bwo inteko yicaraga igakora impapuro zo gufata no gufunga ako kanya abantu bagera kuri 21, bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye. Iyo ikaba ariyo système yadutse muri za Gacaca muri iki gihe hafi mu gihugu hose, bitewe nuko ngo iyo boherereje umuntu ucyekwaho icyaha urupapuro rwo kumutumiza kwisobanura, ngo abenshi bahitamo gutoroka. Izo manda rero, na zo bimaze kumenyekane ko zakozwe, abenshi bakijije amagara barahunga, ku buryo mu Murenge wa Gatsata hadutse imvugo ngo “Abagabo bahabaga bagomba gufungwa bose”. Abatarahunze kubera kumva ntacyo bishinja, barimo n’abo twavuze haruguru, baje kugenda batabwa muri yombi, uhereye kuri Kayitare wafashwe ku wa 06/04/2009, Sebushumba afatwa ku wa 28/04/2009 akuwe ku ishuri ryisumbuye rya Nyacyonga aho yigishaga, hanyuma Nsekuye Jacques na we aza gufatwa ku ya 15/05/2009, bamusanze iwe aho atuye i Remera. Bose bajyanwa muri gereza ya Kimironko. Ifatwa ry’aba bagabo rikaba ryarakozwe nyuma y’aho bari bamaze kwishingana mu nzego zitandukanye, bagaragaza impungenge zabo, harimo Urwego rw’igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca, inzego z’iperereza nka CID n’izindi, ariko

icyizere cyabo kiza kuraza amasinde. Intege nke rero zagaragajwe n’urwo rukiko, ku bakurikiranye urwo rubanza, biboneye neza ko uru rukiko rukoreshwa n’abacitse ku icumu. Ibyo bikagaragazwa n’ukuntu bagiye barwitwaramo nko kwanga ko hafatwa amashusho, nyamara byari byategetswe n’Urwero rw’igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca, kwiha ijambo uko bashatse, gukoresha imvugo zitari nziza, gutera ubwoba abashaka kuvuga ibitandukanye n’ibyo bashaka, n’ibindi. Ibi byose rero, nk’uko byagaragaye, inteko y’urukiko Gacaca ntiyabashije kubicubya, ahubwo na yo, cyane cyane uwari ayiyoboye, bagaragaje ko na bo basa n’abashinja, bituma urubanza rumara iminsi itatu yose, havugwa ibintu bidafite aho bihuriye n’ibiri mu birego. Nyirabayazana ngo yaba ari ruswa yatswe ntitangwe! Nk’uko byagarutsweho kenshi mu gihe cy’urubanza, Nsekuye Jacques, ubusanzwe ukomoka mu cyahoze ari Kivuye, Jenoside yabaye amaze hafi amezi 7 gusa acumbitse mu Gatsata. Mu myaka yose ishize, nta muntu n’umwe wari warigeze agira icyo amuvugaho, yaba yarakoze muri Jenoside. Aha twakwibutsa ko Jenoside itangira, abaturage bo mu Gatsata bahamaze iminsi 5 gusa, kuko bahunze mu gitondo cyo ku wa 12/04/1994. Mu kwisobanura kwe, Nsekuye yagaragaje ko muri icyo gihe gito yari amaze atuye mu Gatsata, abantu yabashije kumenyana na bo ari Sebushumba, yari acumbikiye mu nzu, na Kayitare wari umuturanyi wabo wa hafi. Nubwo nta bimenyetso bifatika byagaragajwe n’abatangabuhamya bashinjaga, aba bagabo barezwe kuba ngo barakoraga inama. By’umwihariko, Nsekuye we yashinjwe n’umudamu uzwi cyane muri ako gace witwa Mukamurinda Pelagiya, ko yamutwaye mu modoka ye ya Daihatsu kuva ku Giticyinyoni kugera i Gitarama, ngo akayibonamo intwaro za gakondo. Cyakora uyu mudamu yiyemerera ko, uretse ibyo ngo yabonye muri iyo modoka, nta kindi bamukoreye nta n’ikindi ashinja Nsekuye. Ibyo kuba yaragiye muri iyo modoka cyakora Nsekuye we ntanabyemera, akavuga ko uwo mudamu yitiranya imodoka ye n’iy’undi muntu yasabye ko yatumizwa, ariko ntibyakozwe. Tugarutse rero ku ntandaro y’iryo fungwa n’uburyo abaturage bemeza ko ibyaha byapanzwe, mbere gato y’uko urwo rukiko rukora manda zo guta muri yombi abo bagabo, bamaze kumenya ko barimo kugambanirwa kuko hari abirirwaga baza kubasaba amafaranga, Kayitare na Nsekuye bafashe icyemezo cyo gushyikiriza inzego z’umutekano icyo kibazo. Byatumye ndetse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca, Domitilla Mukantaganzwa, aza gukoresha inama yo gutanga ihumure mu Gatsata, aniyama uwo mudamu witwa Mukamurinda Pelagiya, uvugwa kuba ari we ushinja abantu bose bo mu Gatsata.

Umunyemari Nsekuye Jaqcues burundu y’akato ye yaratunguranye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gacaca, Domitilla Mukantaganzwa

Kuri ubu ngo akaba amaze kuba umwe mu bakire, kubera kwishyuza abantu imitungo nyamara ngo ntakintu yari atunze kidasanzwe. Nyuma y’iyo nama, abanya Gatsata baketse ko bashobora kuba babonye agahenge, ariko si ko byagenze kuko ari bwo bamwe bahise bafatwa, abandi bahitamo kuva hasi. Bamwe mu bacitse ku icumu bagaragara muri urwo rubanza, ngo baba barashatse kurya ku ifaranga rya Nsekuye bamutera ubwoba, ntiyabiha agaciro! Bituma na bo bagira umujinya. Muri bo harimo uwitwa Kayinamura Augustin, ushinjwa kuba yararangiye interahamwe aho murumuna we yari yihishe bitewe n’uko ngo batumvikanaga. Ibyo byatangajwe na Kayitare wabibonye imbona nkubone, ariko kubera ingufu uyu Kayinamura afite nk’uwacitse ku icumu, byaje guhindurwa gushinyagura. Sebushumba we urebye, uretse kuba ngo yarigeze kuba uwungiriza Burugumesititi (Assistant Bourgmestre) wa Nyarugenge, akaba yaranacumbikiye Nsekuye, no kuba yaratinze guhunguka, ubundi nta cyaha gifatika yarezwe. Mbese mu mvugo yoroshye, umuntu yavuga ko we na Kayitare bafashwe mu rwego rwo guherekeza Nsekuye (garçons d’honneur/best men). Mu kwisobanura imbere y’abaturage benshi bakurikiranye urwo rubanza kuva rutangiye, kugeza rusomwa, Nsekuye ufatwa nk’aho ari we muburanyi w’ibanze, yagaragaje ko igihe indege ya Kinani yahanukaga, yari arwaye ku buryo igihe kinini yakimaraga mu buriri. Yemwe n’abageze mu rugo rwe bagiye guhahirayo ibirayi Daihatsu ye yari yaraye izanye mu ijoro indege yahanuwemo, bigatuma bitajya kugurishirizwa Nyabugogo nk’uko byari bisanzwe, nta n’umwe wemeza ko yigeze abona abo bagabo bakora inama. Uretse ko inama y’abantu batatu gusa na yo idasobanutse. Kuba rero Nsekuye na Kayitare batarashatse kwikora ku mufuka, bagahitamo gutabaza inzego, ngo yaba ari yo mpamvu yatumye bagera aho bageze ubu. Urukiko rushingiye ku bitekerezo byatanzwe n’abatangabuhamya, bagaragaje guhuzagurika cyane barimo Hategekimana Innocent wari muri CDR na Nyaminani Emmanuel wemeye icyaha, akaba ngo akoreshwa cyane b’abacitse ku icumu, barimo na Kayinamura wari warahize ko azongera kunywa amazi ari uko Kayitare ageze muri gereza kimwe na Gakwerere Laurent wavugiye mu nteko ko Abahutu

bose ari bamwe. Uyu na we ngo akaba avuga aya magambo ari ukujijisha abacitse ku icumu kuko ngo na we aho akomoka i Jari, ahazwi nk’interahamwe Mukarubuga Dancilla, Murabukira n’abandi, urukiko rwaje kwemeza ko abo bagabo bose bahawe igihano cyo gufungwa burundu yihariye. Abari aho bose bahise bagwa mu kantu. Cyakora abaregwa bahise bagaragaza ko bazajurira, banadutangariza ko bafite icyizere ko umunsi bazagera imbere y’inteko ishyira mu gaciro, izahita ibarenganura. Gusa, icyo natwe twiboneye, ni uko n’icyo cyizere bafite kitashoboka mu gihe ibintu byakomeza kuba nk’uko bimeze. Mu by’ukuri, mu Gatsata, abantu barahahamutse ku buryo ntawe uvuga ibyo azi. Ikinyoma kiracyicarira ukuri bikemerwa. Ikindi ni uko ubutabera nyabwo abo bagabo bavuga ko bazabona butashoboka mu gihe ababarega ari na bo baca urubanza. Byagaragaye ubwo bivugiraga ko mu bubasha bwabo nk’abacitse ku icumu, banze camera yoherejwe n’Urwego rw’igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca, Perezida w’inteko agahita yikiriza. Nyuma y’urubanza akaza no kwemeza ko abacitse ku icumu batifatanya na bagenzi babo nka Tatien na Maire bazakurikiranwa. Gusa, urebye ibyabaye muri urwo rubanza, abanya Gatsata bafite icyizere ko urwego rukuriye Gacaca ruzagira icyo rubikoraho kugira ngo akarengane koye gukomeza guhabwa intebe mu Gatsata, bityo abavanywe mu byabo n’abo bagamije inyungu zabo bwite, babashe kubigarukamo kandi byoye no gukomeza guhesha isura mbi inkiko Gacaca, muri iyi minsi yazo ya nyuma nk’aho ikigamijwe ari ukurenganya no gushakisha indonke ku bifite. Nyuma y’isomwa ry’urwo rubanza, by’umwihariko twegereye umushoramari Nsekuye Jacques, ngo twumve uko abyakiriye, atubwira ko Imana yonyine ari yo izi ukuri. Ati:”Iyo nza kuba hari icyo nakoze, sinari gushora imari yanjye nubaka amahoteli muri iki gihugu”. Cyakora, kimwe na bagenzi be, bafite icyizere ko ukuri kuzashyira kukagaragara.Amakuru tugicukumbura avuga ko Nsekuye Jacques kimwe n’abandi bakire bakomoka mukarere Umukire Kabuga Felisiyani kuri ubu ushakishwa uruhindu yahoze atuyemo, baba bazira kuba ubutunzi bwabo babukomora kuri uwo munyemari wagize uruhare rukomeye muri jenoside. Byakurikiranywe na J. Cherif [email protected]

Urup. 12

UBUTABERA

UMUVUGIZI VOL. 56, 05 - 17, Kamena 2009

Human Rights Watch irasaba urukiko rwa Arusha guta muri yombi ingabo zahoze ari RPF-Inkotanyi

H

ari ku itariki ya 1 Kamena 2009, ubwo ikinyamakuru UMUVUGIZI cyabonye urwandiko rugenewe Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, rumusaba guta muri yombi abasirikare bahoze ari aba FPR-Inkotanyi. Urwo rwandiko rusaba ko bamwe mu bahoze ari abasirikare ba FPR-Inkotanyi, baregwa ibyaha by’intambara, bakurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha. Urwo rwandiko umuntu asanga rukaze, rwanditswe na Human Rights Watch, umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, rukaba rwarasinywe na Kenneth Roth, umuyobozi w’uwo muryango. Umuryango Human Rights Watch ukomeza uvuga ko nubwo urukiko mpuzamahanga rwageze kuri byinshi, ruhana abakoze Jenoside, cyane cyane abahoze muri Leta yari iyobowe na MRND, ngo ariko kugeza ubu, urwo rukiko rwakomeje kwica amatwi, igihe cyose rwibutswaga gukurikirana abahoze ari ingabo za FPR-Inkotanyi, zishinjwa ibyaha by’intambara. Bakomeza bavuga ko impamvu urukiko mpanabyaha rwashyiriweho icyahoze ari Yugoslaviya rwageze ku nshingano zarwo, ari uko abagize uruhare muri iyo ntambara bose bakurikiranywe, bakaryozwa ibyaha bakoze. Ikaba ari yo mpamvu basaba ko urukiko mpanabyaha rwa Arusha rutakwibanda gukurirana abakoze Jenoside bonyine ahubwo ko rwafata, rukanahana abasirikare bakoze ibyaha, bakomoka mu ishyaka riri ku butegetsi, ari ryo FPR-Inkotanyi. Mu rwandiko rwabo, baravuga ko Jenoside y’Abatutsi yabaye, igahitana abantu barenga 800.000, ikaba yarahagaritswe n’ingabo zari ziyobowe na Perezida Kagame, zishobora gukiza abantu bari mu mazi abira, mu gihe isi yose yareberaga. Ikaba ari yo mpamvu bashyigikiye igikorwa cyo guhana abakoze Jenoside. Ariko na none, mu rwandiko rwabo bageneye kopi abanyamakuru, bavuga ko mu ntambara yo kubohora igihugu, hagati y’ukwezi kwa 4 n’ukwa 8/1994, hari ibyaha byakozwe n’abahoze ari abasirikare ba FPRInkotanyi. Ibyo bikorwa bikaba byarahitanye inzirakarengane zigera kuri 25.000-45.000. Ngo uretse Human Rights Watch, ngo hari indi miryango ya UN n’abandi baharanira uburenganzira bwa muntu, bafite ubuhamya n’ibimenyetso bigaragaza ko ibyo byaha byakozwe icyo gihe. [email protected]

Human Rights Watch yerekana ko, nubwo mu kwezi kwa 06/2008, umushinjacyaha mukuru wa ICTR yahaye Leta y’u Rwanda amadosiye y’abahoze ari abasikare ba FPR ngo bakurikiranywe, ngo basanga Leta y’u Rwanda itarigeze iburanisha urwo rubanza, mu mucyo ngo n’imiburanishirize n’imikirize yarwo itarashingiye ku mahame mpuzamahanga. Bakaba basaba ko na rwo rwakongera kuburanisha uru rubanza. Twabibutsa ko muri urwo rubanza, abo basirikare bashinjwa urupfu rw’abihaye Imana, urukiko rwa gisirikare rwasanze abasirikare bakuru 2 barengana, abandi babiri na bo bemera icyaha, ku buryo bakatiwe igifungo cy’imyaka 5. Ngo kuri bo, bakaba basanga urwo rubanza rutaragenze neza ngo kandi bakaba basaba n’abandi ko

I

miyoborere myiza iri mu ntego nkuru abayobozi b’iki gihugu bihaye kandi bakunda kugarukaho kenshi. Iyo uvuze imiyoborere myiza, umuntu ahita yumva imiyoborere irwanya akarangane, hatitawe k’ugakora wese n’ugakorerwa wese. Iyo umuturage arenganijwe n’undi muturage mugenzi we, bigira uko byumvikana, kandi icyo gihe inzego bireba za Leta, iyo zibyitayeho, zikarenganura urengana. Ikibazo kiba ingorabahizi, iyo umuturage arenganijwe n’abagize ingezo za Leta. Bene nk’uyu uwo kumurenganura yava he ? Nyamara bimaze kugaragara ko mu madisikuru yabo, abayobozi bakuru batandukanye muri iki gihugu, bahora bamagana akarengane na ruswa, kandi bakarenga bakaba aba mbere mu kurenganya no kurya ruswa, ukaba watekereza ko, ahari bashobora kuba batazi icyo aya magambo asobanura ! None se, wasobanura ute, ko umuturage yakwandikira Minisitiri runaka amugezaho akarengane ke, asaba no kurenganurwa, ari na ko asiragira ku biro by’uwo muyobozi yibutsa ikibazo cye, imyaka igashira indi igataha, nta gikorwa kugira ngo umuturage arenganurwe. Ibi, buri Munyarwanda ku ruhande rwe, ashobora kubyemeza ndetse akabitangira n’urugero, ibyo byose kandi bikaba bibera mu gihugu abayobozi bacyo, ku nzego zinyuranye, bahora bivuga ibigwi, ngo besheje imihigo mu kurwanya akarengane n’ibindi n’ibindi. Perezida Kagame, na we ubwe, ahora yibutsa Abanyarwanda ko ibyo bafitiye uburenganzira bagomba guharanira ko babihabwa, batagombye kugira uwo binginga. Ariko niba byari n’ibishoboka, ngo wenda umuntu abone uwo yinginga, ariko amurangirize ikibazo ! Birababaje, ariko ni ko bimeze, nyamara nk’uko Perezida Kagame yahagurukiye guhashya abayobozi b’inda nini, basa na ba bandi ngo bahawe Butamwa bakiyongereraho na Ngenda, kimwe

Gen. Gumisiriza: HRW irashaka ko urubanze rwe rusubirwamo. bashyikirizwa ubutabera. Twabibutsa kandi ku kugeza ubu, Leta y’u Rwanda ikomeje guhura n’icyo kibazo cy’uko

hafi abasirikare bagera kuri 40, bashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa. Ibi bikaba byarakozwe n’umucamanza

Akarengane ntikacibwa na disikuru nyinshi, hakwiye ingamba zihamye n’abatunzwe na ruswa, yari akwiye no guhagurukira gukangara bamwe mu bayobozi, barangarana abaturage, ntibite kubacyemurira ibibazo. Abayobozi nk’abo ntibari bakwiye kwihanganirwa, kuko mu gihe bari mu myanya kubera uwo muturage ndetse bahembwa akayabo k’amafaranga akomoka mu misoro atanga, ni we mukoresha wabo, bityo bakaba bagombye kwita ku kibazo cye, bakamurenganura, cyane ko usanga ari nta n’igikomeye kirimo. Ntiwasaba umuntu guharanira kwiteza imbere, ngo ube ari wowe umutesha umwanya wo gukora, asiragira ku biro byawe, kandi ibyo agusaba kumukorera nta kindi bigusaba, uretse ubushake. Benshi mu bayobozi bavugwaho kurenganya Mu bintu bikunze kubabaza abaturage no kubatera kwinubira ubutegetsi, akarengane kaza ku isonga. Ibi ni ibyumvikana, kuko ikintu cyose kivutsa umuntu ibyo afitiye uburenganzira, nticyabura kumutera umutima mubi. N’igihe umuturage adakorewe ibyo yifuza, hari ukuntu aba akeneye ibisobanuro byumvikana, kandi icyo gihe aranyurwa. Nta kintu kibabaza nko kubona umuturage agana umuyobozi, amufitiye icyizere ko ashobora kumurenganura, ntiyigere abona igisubizo, uko cyaba gisa kose, hanyuma agakomeza gutegereza, kugeza ubwo cya cyizere kiba kimwe kiraza amasinde ! Ibi twandika, umuturage ubisoma, ufite ikibazo muri Minisiteri y’Ingabo, hari icyo abiziho. Rwari urugero, ubwo birashoboka ko hari n’ahandi bimeze bityo. Ariko se, Minisitiri cyangwa undi muyobozi Abanyarwanda bandikira bamugezaho ibibazo byabo, ntiyigere abasubiza, atekereza ko abo bantu bakandika babuze ikindi bakora cyangwa baba batababaye ? Ese aba yiyumvisha ko ari nde wundi wabarangiriza ibibazo ? Ese abayobozi nk’abo baba bumva

umwanya barimo bawukwiye, mu gihe batigera bazirikana abo bawukesha ari bo baturage, kuko batariho, na we ntacyo yaba ari icyo ? Mbere ya byose, umuyobozi ajye abanza yishyire mu mwanya w’umuturage umugejejeho ikibazo, ni na bwo azashobora kugicyemura mu buryo buboneye. Ibi bibazo byose by’akarengane n’ibindi bisa na byo, uwitwa umuyobozi abitekerejeho, byamufasha kwisuzuma no kumenya uko yitwara imbere y’abaturage. Byatuma ahora azirikana ko inshingano ze atari ukwicara mu biro, ngo ukwezi ni gushira ajye kuri banki kuyora amafaranga atakoreye. U Rwanda, nk’igihugu cyakunze kuyoborwa nabi, ubu igihe cyari iki kugira ngo habeho impinduka ifatika, habe itandukaniro hagati y’abo kera twitaga « Abategetsi » n’abo ubu twita « Abayobozi », kuko rimwe na rimwe usanga ntaho batandukaniye. Bitabaye ibyo, bareke kujijisha Abanyarwanda ngo ubuyobozi bwegereye abaturage cyangwa ngo Leta yiyemeje guca umuco wo kudahana, kurwanya akarengane na ruswa n’ibindi! Disikuru nyinshi si zo zirwanya akarengane, hakenewe ingamba zihamye. Umukobwa aba umwe, agatukisha bose ! Nubwo tumaze kugaya abayobozi bamwe basa n’abatazi inshingano zabo, ntibivuze ko muri iki gihugu, abayobozi bose banengwa. Hari abakora neza kandi bakwiye gushimwa, ndetse bakabera urugero, abo bose batukisha izina ryabo. Kandi umukobwa umwe, si we ukwiye guca intege abafite ubushake bwo gukorera ababagana. Hari ingero za hamwe na hamwe, usanga abakozi batozwa bihagije kuzuza neza inshingano zabo. Mu ijambo rye yavuze tariki ya 1 Gicurasi 2009, mu birori byo kwizihiza umunsi w’Abakozi, Perezida Kagame yashimye ku mugaragaro imikorere y’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka.

umwe wo muri Espagne, biza bikurikira iby’umucamanza w’Umufaransa na we wakoze urutonde rw’abasirikare bakuru 9 ba RDF bakurikiranyweho kuba barahanuye indege ya Habyarimana, ari na byo byatumye umwe muri bo, Rose Kabuye afatirwa Frankfurt mu Budage, akajyanwa mu Bufaransa, ariko akaza kurekurwa, n’ubu rubanza rwe rukaba rugikomeza. Nyuma yo gusoma urwandiko rwa Human Rights Watch, twifuje kuvugana n’ababishinzwe mu nzego za Leta, kugira ngo tumenye icyo babitekerezaho. Mu gihe twajyaga mu icapiro, twari tutarashobora kugira uwo tuvugana, ngo twumve aho Leta y’u Rwanda ihagaze kuri iki kibazo. Gasasira J. Bosco Si we wenyine ubashima, hari n’abandi babashima, baba Abanyarwanda cyangwa se abanyamahanga. Uretse iyo serivisi ariko, hari n’izindi nzego z’imirimo zishimwa, nk’Urukiko Rukiko Rukuru rwa Repubulika, rukorera i Nyamirambo. Ngo umuturage wese uhafite ikibazo, iyo agezeyo atahana igisibuzo, kandi uwo abakozi b’aho barangaranye, iyo agize amahirwe yo kwibonanira na Perezida w’urwo rukiko, ataha anyuzwe. Burya n’ijambo ryiza ni ngombwa, n’aho ritaba rihuje n’icyifuzo cyawe. Tukiri kuri uru Rukiko cyakora, ngo hari udukosa dukwiye gukosorwa nko kumenyesha ababuranyi icyumba cy’iburanisha mu buryo busobanutse, kuko umuntu ashobora kwitaba, ariko aramutse atabaye maso cyane, akaba atashobora kumenya igihe n’aho urubanza rwe rwaburanishirijwe! Ubwo hari n’ahandi batanga serivisi zinoze tudashoboye kuvuga, kuko tutabikozeho iperereza, ngo tugire icyo twemeza twahagazeho. Ntitwasoza tudasabye n’Urwego rw’Umuvunyi, dore ko ari na cyo rwashyiriweho, kurushaho guhwitura abayobozi bataramenya inshingano zabo, kugira ngo bikubite agashyi, aho gukomeza gusebya bagenzi babo no gutuma icyizere abaturage bari bafitiye ubuyobozi kiyoyoka. Ikindi, kuba akarengane kadafatwa nk’icyaha giteganywa n’amategeko, na byo biri mu bitiza umurindi abayobozi bakomeza kurenganya abaturage, ntacyo bikanga. Kugera ku cyerekezo 2020 turangamiye, bisaba Umunyarwanda wese, by’umwihariko abayobozi bacu, ko ibyo bakora byose babikora bazirikana ko, uruhare rwabo ari rwo ruzashoboza Abanyarwanda kugira aho bava n’aho bagera. Ibyo bikaba bitashoboka hakiri bamwe mu bayobozi, batarumva ko kurenganura umuturage, biramutse bibananiye nta kindi baba bashoboye. Njye ndi nka bene abo, nkumva nabererekera abafite ubushake n’ubushobozi bwo gukorera igihugu n’abagituye, kandi rero ntibabuze. Robert Mazina

Urup. 13



ITANGAZO

UMUVUGIZI VOL. 56, 05 - 17, Kamena 2009

THE EAST AFRICAN LANGUAGE LEARNING CENTRE AND EDUCATIONAL CONSULTANCIES ISHURI RY’INDIMI

ITANGANZO THE EAST AFRICAN LANGUAGE LEARNING CENTRE/ISHURI RY’INDIMI - ICYONGEREZA - IGIFARANSA - IKINYARWANDA - IGISWAHIRE

Riramenyesha abanyacyubahiro bose biga n’abashaka kwiga ICYONGEREZA ko twimukiye muri TOP TOWER HOTEL KACYIRU ahateganye n’IPOSITA. Turabamenyesha kandi ko twa bazaniye abarimu bavuye i MAKERERE UNIVERSITY b‘impuguke mu kwigisha ibijyanye n’ICYONGEREZA gikoreshwa mugutegura Inama, Gukora raporo mu cyongereza, kuyobora Inama, kuvuga muruhame, kwandika inzandiko zinyuranye zo mukazi, n’izindi zose mucyongereza. - Amasaha dukora ni uguhera saa kumi nebyiri za mugitondo(6h:00 Am) kugeza saa yine zijoro(10:00Pm).umuntu ahitamo amasaha abiri gusa amunogoye ku munsi. Tuboneho no kubamenyesha ko twatangiye gahundi ya special week end kubanya cyubahiro bataboneka mumibyizi,iyi gahunda iteye itya: - Kuwa Gatandatu(satarday) 8:00 – 12: 00Pm,uwagatandatu w’umuganda ni uguhera 2:00 – 6:00Pm - KUCYUMWERU(SUNDAY) 2 : 00 – 6:00Pm Ibindi bisobanuro mwahamagara : - 0788537793 - 0750461862 - 0788484725 UMUYOBOZI MUKURU BAHATI Fred

RUBANGURA HOUSE, 4th Floor, 402 • P.O.BOX 402 KIGALI – RWANDA • Tel: 0788537793 – 05408686 [email protected]

Urup. 14

hirya no hino

UMUVUGIZI VOL. 56, 05 - 17, Kamena 2009

Gen. Laurent Nkunda uko yamamaye, ni ko agiye kwibagirana

M

u mateka ya vuba y’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen. Laurent Nkunda yaravuzwe, biratinda. Abamukunda kimwe n’abatamukunda, baribuka ukuntu uyu mujenerali wigometse kuri Leta ya Joseph Kabila kuva mu mwaka w’2004, yahumagije ubutegetsi bw’i Kinshasa, ngo bugerageza kumutsimbura mu birindiro bye mu misozi ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Baramwibuka, n’ukuntu ingabo ze zahanganye n’iza FDLR, zari zimaze kwigarurira ubutaka bugari bw’amajyaruguru n’amajyepfo ya Kivu ari na ko zibuza amahwemo, zinamenesha bene wabo wa Nkunda, ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro yavugaga ko ingabo za Nkunda zihohotera Abanyekongo kandi ko Gen Nkunda ari igikoresho cy’abayobozi ba Leta y’u Rwanda, bamwihisha inyuma, ngo babone uko bisahurira amabuye y’agaciro, yuzuye muri kariya karere. Byageze n’aho, kugira ngo Gen. Nkunda yereke Leta ya Kabila ko ingabo za CNDP zishobora no kumushyigura i Kinshasa, ubwo yatangazaga mu mpera z’umwaka ushize, ko umugambi wa CNDP ye, ari uwo kurwana kugera i Kinshasa. Muri icyo gihe Nkunda, wasaga n’ugeze mu bushorishori, ni bwo yohereje ingabo ze, zigera mu nkengero z’Umujyi wa Goma, ziri hafi no kuwufata, amahanga ateza ubwega, bituma bahagararira aho bari bageze, ariko botsa igitutu Leta ya Kabila, kugira ngo imishyikirano yari imaze iminsi ibera i Nairobi, iyobowe n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, igere ku kintu gifatika, bityo umutekano ugaruke mu Ntara za Kivu zombi, abataye ibyabo babisubiremo ndetse n’impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda, mu Burundi na Uganda, zishobore gutahuka. Kugeza icyo gihe, u Rwanda rwari rugishyigikiye ku mugaragaro impamvu Laurent Nkunda yarwaniraga, ndetse runerekana ko Leta ya Kinshasa ari yo ifite uruhare runini mu bibera muri kariya karere, nta n’impamvu yo kurugerekaho ibibazo, rwo rwitaga iby’Abanyekongo ubwabo. Twibuke ariko na none ko muri [email protected]

icyo gihe ari bwo hari raporo ndende ku ruhare rw’u Rwanda mu bibazo by’uburasirazuba bwa RD Congo yasohowe n’akanama ka LONI, igaragaza ko u Rwanda ruha Nkunda inkunga ikomeye, kubera gukorana mu buryo butaziguye na CNDP. Bikaba byaravugwaga ko u Rwanda ruramutse rumukuyeho amaboko, Nkunda nta jambo yakongera kugira ndetse ntacyo yaba ari cyo. Hakurikiyeho imishyikirano mu ibanga hagati y’u Rwanda na Congo, yaje kuvamo ubwumvikane mu gukorera hamwe kw’ingabo z’ibihugu byombi mu cyo bise « Umaja Wetu », zikarwanya inyeshyamba za FDLR kuko ari zo ntandaro y’akaga kose. Nubwo ku ruhande rwa Leta ya Congo, hari abayobozi bamwe batishimiye kandi bamaganye iyo mikoranire, bamwe ndetse bikabaviramo gutakaza imyanya yabo, nka Vital Kamerhe, wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, RDF ihejeje Gen. Laurent Nkunda mu gihirahiro

iyo gahunda na Nkunda ashobora kuba atarayemeraga. Ari na cyo cyatumye, mu mpera z’ukwezi kwa 1/2009 u Rwanda rumukuraho amaboko, kuko yari abangamiye inyungu za politiki zarwo, cyakora kugira ngo atabura aho yerekeza, rwiyemeza kuba rumucumbikiye, mu gihe ibintu bitarajya mu buryo. Laurent Nkunda na Mutebutsi biringiye ijosi ribabyarira umwingo !

Kimwe na Col Mutebutsi, nubwo rimwe Perezida Kagame yigeze kumwihakana akavuga ko amuzi ku mateleviziyo gusa, Laurent Nkunda yari afitiye icyizere ubutegetsi bw’i Kigali, kandi ko bushobora kumushyigikira, kugeza umugambi yari yarihaye usohoye

Kimwe na Col Mutebutsi, nubwo rimwe Perezida Kagame yigeze kumwihakana akavuga ko amuzi ku mateleviziyo gusa, Laurent Nkunda yari afitiye icyizere ubutegetsi bw’i Kigali, kandi ko bushobora kumushyigikira, kugeza umugambi yari yarihaye usohoye. Bigeze mu mahina rero, ubwo u Rwanda rwari rumweretse ko iyo inyungu za bamwe zitagihuye n’iz’abandi, byose bishoboka, agomba kuba atarasobanukiwe. Kimwe n’uko kugeza n’ubu ashobora kuba atarasobanukirwa ibyamubayeho, dore ko nyuma y’ifatwa n’ifungwa rye, havuzwe amagambo menshi, bamwe bibaza ukuntu u Rwanda rwarutisha Kabila inshuti magara nka Nkunda, wari ufite icyo arwanira cyumvikana,

none akaba abitswe ahantu hazwi n’abamufiteho ububasha bonyine. Umuryango we na wo, wagerageje gushora imanza ngo umufunguze, ariko biba nk’ibya ya sazi yimije urutare, kuko inzego z’ubutabera zose bagezagaho ikirego cyabo, zavugaga ko nta bubasha zifite bwo kwakira no kuburanisha urwo rubanza. Ubwo kandi ni na ko abayobozi b’i Kinshasa batahwemye gutitiriza Leta ya Kigali, basaba ko bahabwa Nkunda, bakajya kumukanira urumukwiye. U Rwanda na rwo ruti keretse tubanje kugira ibyo twumvikanaho, kuko tutapfa kohereza Nkunda muri Congo, kandi icyo gihugu kigifite igihano cy’urupfu mu mategeko yacyo ahana. Ndetse u Rwanda rugera n’aho rwifuza ko Leta ya Congo yakwemera ko Nkunda ashakirwa ikindi gihugu yoherezwamo, ariko ibyo Abanyekongo bakabitera utwatsi. Uyu munsi rero, ikibazo cya Nkunda kirasa n’igicwekereye, ariko ntikirarangira. Ikindi kandi, n’aho Nkunda yakwibagirana, hari abantu bazahora bamwibuka ku buryo butandukanye. Gusa, nyuma y’ibyabaye kuri Mutebutsi n’ibiherutse kuba kuri Nkunda, ndetse n’uburyo Leta y’u Rwanda yatabye mu nama aba bagabo, abatari bacye baribaza

niba hari umuntu uzongera kugirira icyizere abayobozi b’u Rwanda, ku buryo atashidikanya ku nkunga yabo kandi ko bashobora kumushyigikira kugeza ku iherezo. Abandi ariko, bemeza ko amabanga ya Nkunda n’abayobozi b’u Rwanda ashobora kuba ari yo atuma u Rwanda rukimukomeyeho, kuko rutinya ko aramutse ayamennye, byagira ingaruka zitoroshye ku Rwanda no kuri bamwe mu bayobozi bakuru barwo. Uretse ko amabanga y’umuntu nka Nkunda, atagombye kubangamira umubano w’u Rwanda na Congo ukomeje gucumbagira, niba koko ibihugu byombi byariyemeje kubana nta kuryaryana. Twibutse ko, mu kiganiro n’umunyamakuru, Joseph Kabila yigeze kwivugira ko ikiraro cyamuhuza na Kagame kitarubakwa, none ahari cyaba kigiye kubakwa n’uko u Rwanda rukuye amaboko ku muntu n’ubundi rwari rwariremeye, kuko mu by’ukuri iyo rutamushyigikira nk’uko rwabikoze, ntiyari kugera aho yageze, ntiyari kumenyekana nk’uko yamenyekanye. Tuvuge rero, ko icyo kiraro Kabila ategereje kizaba cyuzuye, ari uko Laurent Nkunda amaze kugezwa i Kinshasa ! Robert Mazina

IMITURIRE

Urup. 15

UMUVUGIZI VOL. 56, 05 - 17, Kamena 2009

Kinyinya: abisenyeye baratura amarira yabo Banki y’imiturire Abaturage bo mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, babwiwe ko bagiye kwimurwa, bagahabwa ingurane, bamwe batangira gusenya amazu yabo, abandi batangira kurya imyenda, none abo izo ngurane zitarageraho bararira ayo kwarika.

M

u karere ka Gasabo, kimwe n’ahandi mu turere tugize Umujyi wa Kigali, hamaze iminsi havugwa ibibazo byo kwimura abaturage, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi, hubakwa amazu agezweho kandi ari hamwe, kugira ngo bibashe kworohereza abayubaka kimwe n’abayagura cyangwa abayakodesha. Banki y’Imiturire mu Rwanda (BHR), ifatanyije n’Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi y’u Rwanda (CSR), ibi bigo byombi bikaba bimaze kugira ubunararibonye mu kubaka amazu no kuyagurisha abafite amikoro, bimaze kubona ko mu Murenge wa Kinyinya, hafi y’ahari iminara ya Radio y’Abadage (DW), ari mu nkengero z’Umujyi wa Kigali kandi na ho hakeneye kubakwa amazu agezweho, dore ko ubusanzwe hituriwe na ba kavukire batunzwe ahanini no kwihingira ubutaka bwabo, basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ko bwabafasha kuvugana n’abo baturage, kugira ngo icyo gikorwa cyo kubimura kibashe gushyirwa mu bikorwa. Ku ikubitiro, nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bwa Banki y’Imiturire mu Rwanda, iyi banki ifatanyije n’Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi y’u Rwanda, basabye Akarere ka Gasabo ko kabashakira ahantu hangana na hegitari 100. Igikorwa cyo kubarira abaturage cyarakozwe. Hifashishijwe isosiyete yigenga STACOD, ibizobereyemo, hamaze gukorwa igenzura ku mutungo, ryo ryakozwe hifashishijwe inzego z’ibanze, abari batuye kuri izo hegitari barishyuwe, bagenda nta kwijujuta. Nyuma y’aho rero ni bwo, bitewe n’abagaragazaga ko bakeneye kuzafata amazu aho, ibyo bigo byombi byaje kubona ko izo hegitari ari nke, byiyemeza gusaba Akarere ka Gasabo, izindi hegitari 100. Ihungabana ry’ubukungu ntiryatumye bigenda uko byari byateganyijwe Icyemezo

cyo

kongeraho

hegitari 100 cyimaze gufatwa, nk’uko twakomeje tubitangarizwa n’ubuyobozi bwa BHR, abaturage bagera kuri 637 babaruriwe imitungo yabo. Cyakora mu gihe bari batarishyurwa kugira ngo bimuke, haje kuvuka ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu ku isi hose, byumvikana ko kitabuze kugira ingaruka ku mikorere y’amabanki y’u Rwanda, ari na byo byatumye amenshi muri yo muri iyi minsi ahagarika gutanga inguzanyo, cyane cyane izerekeranye n’ubwubatsi bw’amazu. Amafaranga yari agenewe icyo gikorwa ngo yaje kuba macye. Ibyo rero, ni byo byatumye BHR na yo, ifata icyemezo cyo kureka gufata izo hegitari 100 z’inyongera, cyakora ifata gusa 25, zari zituweho n’imiryango igera kuri 144, ari na yo yahawe ingurane, ikimuka. Hagati aho rero, nk’uko twabisanze aho i Kinyinya, abo baturage bandi batahawe ingurane kandi bari barabaruriwe imitungo, abenshi baratangiye gusenya inyubako zabo, berekeza muri za Rurindo, Gicumbi, Rwamagana n’ahandi, abandi na bo baramaze gufata amadeni, bizeye kubona ifaranga rya expropriation, dore ko ngo iyo ribonetse riba rishyushye, baje guhura n’ikibazo gikomeye. Batangira kuvuga ko Banki y’Imiturire yabahemukiye. Icyo kibazo ndetse cyaje no kugera mu nzego zinyuranye zo hejuru, ariko nyuma biza kurangira, abayobozi b’Akarere ka Gasabo bakoresheje inama, bakabwira abo baturage ko ibyo kwimuka baba babyikuyemo, bakongera gukora ibikorwa byabo nk’uko bisanzwe, n’uwashaka kugurisha ubutaka bwe kandi akaba yabikora, nta nkomyi. Cyakora nk’uko abo baturage babidutangarije, icyo cyemezo gisa n’ikitarabashimishije, bitewe ahanini n’icyo cyizere bari bamaranye igihe kandi bisanzwe bivugwa ko ibyo bigo byombi bitanga iritubutse. Guhitamo abahabwa ingurane ngo nta buriganya bwabayemo Uretse ikibazo cy’abo babaruriwe imitungo ariko ntibishyurwe kubera amafaranga yaje kuba macye nk’uko twabivuze haruguru, ikindi kibazo cyakunze kuvugwa ni icya ruswa ngo yaba yaracaga ibintu kugira ngo umuntu ashyirwe ku rutonde rw’abagomba kwishyurwa. Kuri iki kibazo, twagerageje gushaka Umuyobozi wa Banki y’Imiturire mu Rwanda, Ntaganda Gervais,

DG BHR Gervais Ntaganda yatubwiye ko icyo gikorwa cyabaye mu mucyo. adutangariza ko ibyo bivugwa n’abashaka kwivugira, kuko ngo mu kwishyura abari kuri hegitari 100 za mbere, nta kibazo cyabayemo, hakoreshejwe uburyo bwo gukurikiza amazina kuri alphabet (A-Z). Kuri hegitari 100 za kabiri, zaje gufatwaho 25 gusa, haciwe umurongo ku butaka, abari imbere yabo, na bo bishyurwa hakurikijwe ubwo buryo bwa alphabet. Ku buryo, ngo uretse abo batagezweho, abandi ngo bahawe ama cheques yabo nta kibazo. Naho umu technician wari ushinzwe icyo gikorwa, Charles Ndikumana, we yadutangarije ko mu gihe

Mu gihe twaganiraga, Ntaganda Gervais kandi yongeye gushimangira ko mu gihe cyo kubarira abaturage imitungo yabo, ntawe babuza gukomeza ibikorwa bye

bakoraga ingenzura ry’ibyabaruwe n’iyo sosiyete yigenga STACOD bahaye ikiraka, hari aho basanze koko harabayeho kubeshya umutungo cyangwa gukabya ibiciro. Ibi ndetse ngo byaba ari bimwe mu byaviriyemo abakozi 2 b’iyo banki gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera, aho umwe yaje kuba umwere, undi akaba agikurikiranwa. Mu gihe twaganiraga, Ntaganda Gervais kandi yongeye gushimangira ko mu gihe cyo kubarira abaturage imitungo yabo, ntawe babuza gukomeza ibikorwa bye. Bityo rero, ngo urwitwazo rw’uko bamwe bisenyeye amazu, abandi bakarya imyenda, ntibize kugenda uko babyifuzaga, agasanga bitakagombye kuryozwa banki ayobora. Cyakora na none, uyu mugabo akaba afite icyizere ko mu gihe gito, ubukungu bushobora kongera kumera neza, gahunda ikaba yasubukurwa, bityo n’abo basigaye bakaba bakwishyurwa, bakimuka. Abo baturage cyakora, nk’uko babigaragarije mu nama bagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, bakaba batarakiriye neza icyo cyemezo, kuko abenshi bari baramaze kwishyiramo ko bagiye kubona inote zishyushye. Mu gihe twavuganaga n’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Imiturire

mu Rwanda, Gervais Ntaganda, twaboneyeho kumubaza uko iyo banki yifashe muri ibi bihe by’ihungabana ry’ubukungu n’uko abafashe inguzanyo y’amazu bishyura, adutangariza ko muri rusange nta kibazo kinini bagize, kuko hafi ya bose mu bafite izo nguzanyo, imishahara yabo inyura muri iyo banki, bigatuma ibanza gukuraho ayayo, nta kibazo biteye. Abari abakozi ba Leta, bakaza gusezererwa bafite inguzanyo ya BHR, na bo ngo abenshi bagiye bongera kubona aho bihengeka, ku buryo ngo bishyura, abandi bacye bananirwa kwishyura kubera kubura amikoro cyangwa ubushake bucye, bo ngo hitabazwa inkiko, inzu zigahabwa abandi bashoboye kwishyura. Iyo mikorere ngo ikaba yaratumye, magingo aya, iyo banki iri mu za mbere mu Rwanda zifite ikigereranyo cy’ukutishyura (taux d’impayé) kiri hasi (5%), ugereranyije n’uko mu zindi banki bimeze. Nguko rero, uko ikibazo cy’abaturage b’i Kinyinya giteye n’uko Banki y’Imiturire mu Rwanda ibibona. Icyakora tuzakomeza kubikurikiranira hafi, kugira ngo hatazagira ugendera mu kigare. J. Cherif [email protected]

Urup. 16

UBUREZI

UMUVUGIZI VOL. 56, 05 - 17, Kamena 2009

Kaminuza ya KIM yatanze impamyabumenyi mpuzamahanga

K

u itariki ya 11 Gicurasi 2009, Ishuri rikuru ry’icungamutungo rya Kigali (Kigali Institute of Management KIM) rikorera i Nyandungu ryatanze impamyabumenyi mpuzamahanga zo mu rwego rwa ABE (Association of Business Executives).Izi mpamyabumenyi zikaba zitangwa na kaminuza yo mu Bwongereza. Iyi kaminuza ikaba ifite amashuri bakorana agera kuri 20 hirya no hino ku isi , harimo na KIM yo mu Rwanda kandi izo mpamyabumenyi zikaba zemewe mu rwego mpuzamahanga. Minisitiri w’Uburezi, Dr Daphrosa Gahakwa wayoboye umuhngo wo gutanga izo mpamyabumenyi, yatangarije abari muri uwo muhango ko Minisiteri ayobora, izakomeza gufasha abanyeshuri biga muri ABE badafite ubushobozi, kugira ngo mu gihe kizaza, bazashobore gutanga umusaruro unoze ku isoko ry’umurimo mu Rwanda no ku isi, dore ko izo mpamyabumenyi zibahesha ubushobozi bwo gupiganwa n’abandi ku rwego mpuzamahanga. Twabibutsa ko kugeza ubu, ari bwo bwa mbere ishuri KIM ritanze impanyabumenyi zisumbuye za ABE. Izi mpamyabumenyi zikaba zarahawe abanyeshuri 15 barimo abanyarwanda 4. Perezida w’inama y’ubutegetsi ya KIM, akaba n’umwe mu batangije icyo kigo Peter Rutaremara, yasabye abo banyeshuri bahawe impamyabumenyi gukoresha ubuhanga bakuye muri KIM mu kwiteza imbere no kuba ba Ambasaderi beza ba KIM, dore ko ari na bo mfura zayo. Yakomeje atangariza abari aho ko umubare w’abanyeshuri biga ABE niwiyongera, bizatuma u Rwanda rwongera kubona inararibonye kandi ngo uretse n’u Rwanda, iryo shuri rishobora kuzasagurira n’amahanga, ku buryo umubare w’abanyarwanda bakora nka ba “expert” bashobora kuboneka, uziyongera mu minsi itaha. Kubera ubufatanye hagati ya ABE na KIM, abanyeshuri bahize kandi baharangije, bashobora kuzabona icyo yise “TOP UP” mu gihe cy’umwaka umwe mu zindi kaminuza zigera kuri 20 ku isi, haba mu Bwongereza cyangwa ahandi, ku buryo babona diploma ya A0 (Bachelors Degree) muri Business Management na Human Resources Management. Twabibutsa ko abanyeshuri baharangije, babonye impamyabumenyi mu rwego rwa diploma ari 11 n’abandi babonye diploma yo mu rwego ruhanitse yitwa “Advanced diploma” ikaba yarahawe umunyeshuri umwe gusa, witwa Rurisa Chris, akaba na perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Muhima, mu Mujyi wa Kigali. Umuyobozi wa KIM, Dr Bo Akinyemo, yaboneyeho gushima abanyeshuri barangije aho, anabasaba kudacika intege, ahubwo bagashyiramo imbaraga, bagakorera za diploma zo mu byiciro byo hejuru, dore ko KIM imaze kwagura amarembo, igirana ubufatanye na za kaminuza mpuzamahanga nk’iya Leicester, na Sunderland zitanga amasomo ku rwego rwa MBA na BA, hakoreshejwe uburyo bw’iya kure cyangwa “Distance Learning”. Uretse amasomo twavuze haruguru, KIM inatanga amasomo hamwe n’ibizamini byemewe muri A.C.C.A., C.P.A., ICATC. Ishuri KIM rikaba ryaratangiye mu w’2003, ryitwa International College of Accountancy and Management. Kugeza ubu, KIM ikaba iri ku isonga muri za kaminuza zigisha abakontabule babigize umwuga kandi iyo urangije kuri KIM, nta ngorane uhura na zo mu kubona akazi, kubera amasomo uba warahawe atuma aho ugeze hose, usanga ukenewe. Umwe mubahawe iyo mpamyabushobozi ya ABE yadutangarije ko uburyo amasomo n’ ibizamini bitegurwa, biri kurwego rw’ikoranabuhanga ruhanitse kuburyo iyo wakurikiye ayo masomo ukayatsinda uba koko wize. Murwego rwo guha agaciro izo mpamyabushobozi, ibizamini bikorerwa ku isaha imwe ku isi hose ahatangirwa ayo masomo hifashishijwe za ambassades z’abongereza. Abakeneye kwiga ABE cyangwa andi masomo yo ku rwego mpuzamahanga rero twababwira iki, imiryango ya KIM irafunguye nimuyigane, kuko ari imwe muri za kaminuza zitanga amasomo agendanye n’igihe kandi ikaba igisubizo ku bibazo by’ubumenyi. Byateguwe na Gasasira J. Bosco [email protected]

Umuyobozi wa ABE atanga impamya bumenyi ku banyeshuri barangije muri KIM.

ABanyeshuri barangije hamwe n’ubuyobozi bwa KIM.

Minisitiri Dr. Daphrose Gahawa, ABanyeshuri barangije hamwe n’ubuyobozi bwa KIM.

Related Documents

Umuvugizi Vol. 56
May 2020 2
Umuvugizi Vol48
November 2019 0
56
May 2020 60
56
May 2020 62
56
December 2019 50